Umunyarwenya Princenshiz yambitse impeta umukobwa bamaranye imyaka 9-AMAFOTO

Umunyarwenya akaba n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Princenshiz yambitse impeta umukunzi we Christelle nyuma y'imyaka icyenda mu rukundo.

Jan 24, 2024 - 19:11
 0
Umunyarwenya Princenshiz yambitse impeta umukobwa bamaranye imyaka 9-AMAFOTO

Icyamamare mu gutera urwenya akaba n'umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, cyane cyane ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter princenshiz, yiteguye kurongora. 

Nshizirungu Prince amazina nyakuri ya Princenshiz, akaba yambitse impeta ya ‘’Fiançailles’’ umukobwa witwa Iliza Gisa Christelle utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. 

Princenshiz yambitse impeta umukunzi we Christelle 

Uyu musore akaba yambitse impeta uyu mukobwa kuri uyu wa 23 Mutarama 2024 mu kabari kaberamo ibitaramo by’urwenya kitwa Shooters Lounge gaherereye ku Kimihurura mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.

Ibyo bitaramo biba buri Cyumweru byatangijwe n’umuhanga mu kuvanga imiziki mu Rwanda Dj Pius byitwa Shooter Comedy Club.

Mu kiganiro Princenshiz yagiranye na THEFACTS.RW, yagize ati:”Urugendo ruratangiye, Christelle twahuriye mu ngando twakoreraga muri Fawe, hariya ku Gisozi, tumaranye imyaka icyenda dukundana."

Princenshiz yambitse impeta Christelle utuye muri Amerika