B Threy yakomanyirijwe na Turahirwa Moïse

Umuhangamideli Turahirwa Moïse umaze kumenyekana nka Moses cyangwa se Moshions yatangaje ko yamaze gufunga/ gukomanyiriza ku mbuga nkoranyambaga umuhanzi B Threy.

Jun 19, 2024 - 17:11
Jun 19, 2024 - 18:30
 0
B Threy yakomanyirijwe na Turahirwa Moïse

Umwe mu bahangamideli bakomeye mu Rwanda Turahirwa Moïse uzwi mu ruganda rw'imyidagaduro nka Moses/ Moshions kubera n'inzu y'imideli afite yitwa Moshions, yavuze ko yamaze gufunga/ gukomanyiriza ku mbuga nkoranyambaga umuhanzi B Threy ngo kubera ko yakomeje kumutuka.

Turahirwa Moïse umaze kuba ubukombe mu guhanga imideli kuko afite ikirango ke ndetse yahanze imyenda itandukanye yambawe n'abayobozi bakomeye mu nzego z'U Rwanda akaba yarambitse n'abo mu Bufaransa, hatibagiwe na rurangiranwa mu muziki Jason Derulo, yaciye ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, ahishura ko yamaze gukomanyiriza B Threy.

Yagize ati:"Nafunze/ nakomanyirije ku mbuga nkoranyambaga (bivuze ko yahagaritse kuba B Threy yamwohereza ubutumwa cyangwa ngo bagiranye ibiganiro), uyu B Threy yakomeje kuntuka akoresheje ubugoryi bwe bw'ingengabitekerezo yo kurwanya abatinganyi... Muvandi, nta muntu ukina n'igihembwe cyo Kwanda (Kwanda Season). Kandi uri kugerageza gukwirakwiza iyi virusi mu Rwanda."

"Itonde, umurengwe usiga inzara." 

Iyo magambo yose yayakurikije ibendera riri mu mabara y'umukororombya. Ni ibendera rikoreshwa n'abatinganyi, rikabaranga.

Ibi Turahirwa Moses abitangaje nyuma yuko umuhanzi B Threy amusubirije kuri X ku byo yari amaze kuvuga kuri Ish Kevin avuga ko ari we muntu yifuza ko bamarana igihe cyose asigaje ku Isi. Ish Kevin yahise amwiyama. Icyo gihe B Threy yakanguriye abahanzi n'urubyiruko kwitondera Moses/Moshions.

Yagize ati:"Ish Kevin uri mu kuri kandi n'undi muhanzi uwo ari we wese yumvireho."

Yakomeje agaruka kuri Turahirwa, agira ati:"Rekeraho gukururira abahanzi mu cyobo wabagushijemo, ubabeshyabeshya. Bidatinze ndavuga uko inkuru yose iteye (ndashyira ukuri kose hanze). Ufite ibibazo n'ishusho ushaka kwambika urubyiruko itari nziza."

Si ibyo gusa kuko B Threy amaze kuva i Burayi yagiye mu itangazamakuru akomeza kuvuga ko Turahirwa Moïse ari umuntu ufite imico mibi itamwubahisha ndetse ihonyora iya gakondo, asaba urubyiruko na bagenzi be kuba maso.

Turahirwa Moïse yakomanyirije B Threy 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.