Ibisubizo by'icyateye urupfu rwa papa wa Jahmby ku munsi w'ishyingurwa rye byamenyekanye

Nyuma y'urupfu rw'umwe mu mpirimbanyi z'injyana ya reggae muri Kenya akaba yaranarebeye inyungu itsinda rya Sauti Sol, Jahmby Koikai, humvikanye urupfu rwa papa we ku munsi umukobwa we yashyinguweho. Ibisubizo byo kwa muganga byagaragaje ko yazize kwiyahura.

Jun 19, 2024 - 11:46
Jun 19, 2024 - 12:19
 0
Ibisubizo by'icyateye urupfu rwa papa wa Jahmby  ku munsi w'ishyingurwa rye byamenyekanye

Daniel Koikai wari papa w'impirimbanyi y'injyana ya reggae akaba n'umwe mu bateje imbere itsinda rya Sauti Sol, Mary Njambi Koikai wamenyekanye mu itangazamakuru ndetse no mu muziki nka Jahmby Koikai, yasanzwe mu nzu yiyahuye ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2024. Ku munsi umukobwa (Jahmby Koikai) we yashyinguweho.

Urupfu rwa Daniel Koikai wigeze kuba Ambasaderi wa Kenya, rwahishuwe n'umukobwa we Naserian Koikai, wavuze ko mugitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2024 saa 9:15 am yakiriye ubutumwa buteye inkeke buvuye kwa se. Bugira buti:"Umbabarire, ibi byakagombye kuba."

Polisi ya Kenya yavuze ko uwo mukobwa, Naserian Koikai, akibona ubwo butumwa yahise ajya kumureba aho yabaga i Tatu City Unity Block A5-11. Naserian akihagera yasanze urugo rufungiye imbere. Yarakomanze abura umwitaba ahitamo kwinjira mu nzu yifashishije idirishya ry'aho yararaga.

Akigera mu nzu yasanze huzuye amaraso menshi, abonamo kandi umubiri wa se afite icyuma/umushyo mu kuboko kw'iburyo. Bigaragara ko yakegeswe mu ijosi, havuyemo amaraso menshi.

Yahise ahamagara Polisi ya Kenya bamujyana kumukorera isuzuma basanga yazize kwijyejyeta ijosi, birekura amaraso menshi, bimuviramo gushiramo umwuka.

Ibyo byabaye nyuma yuko mu muhango wo gusezera kuri Jahmby Koikai ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 13 Kamena 2024, yumvikanye avuga ko yicuza ndetse amusaba (Jahmby Koikai) imbabazi kuba ataramubaye hafi mu minsi ye ya nyuma. Avuga ko atabaye hafi umukobwa we kubera kwihebera imirimo ya Leta ya Kenya.

The Star yanditse ko urupfu rwa Daniel Koikai rwababaje abatari bake kuko yatabarutse mugitondo cyo ku wa 14 Kamena 2024 bagiye gushyingura umukobwa we Jahmby Koikai ku irimbi rya Lang'ata dore ko bamwe ariho babimenyeye nyuma yo kwibaza impamvu ise atahagaragaye kandi ku mugoroba wo ku wa 13 Kamena 2024 bari kumwe.

Jahmby Koikai we yatabarutse ku wa 03 Kamena 2024 azize indwara izwi nka "Endometriosis" ifata mu myanya myibarukiro y'umugore, ituma ingombyi ibyara idakora neza ndetse igatera ububabare.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.