Menya amateka ya Jose Chameleone wavuzwe imyato na Eddy Kenzo
Umuhanzi Eddy Kenzo yavuze ko Jose Chameleone ari umuhanzi munini kandi wabereye icyitegererezo abandi, bityo akaba ari mu mushinga n'abandi bahanzi wo kumutegura igitaramo karundura cyo kumushimira ibyiza yakoreye uruganda rw'umuziki wa Uganda.
Edrisah Kenzo Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo yahishuye ko ashimira cyane umuhanzi Jose Chameleone kubera umusanzu we mu kuzamura uruganda rw'imyidagaduro rwa Uganda. Ahamya ko hari gutegurwa igitaramo karahabutaka cyizaba mu rwego rwo kumushimira.
Nyuma y'igitaramo cyabereye ahitwa Alure Hotel and Suites mu mujyi wa Kampala cyo gushimira Jose Chameleone imyaka irenga 25 amaze ashyira hanze indirimbo ndetse afasha n'abandi bahanzi, Eddy Kenzo yavuze ko bidahagije, bagiye gutegura ikindi gitaramo karundura cyo kumurata amashimwe.
Yagize ati:"Ndashimira Jose Chameleone kubera ibyo yakoze ndetse agikorera umuziki, tugomba kumushimira ibyiza yakoze."
Abajijwe icyo akundira Jose Chameleone, yagize ati:"Nkunda uwo ari we, ibyo yabashije kudukorera n'ibyo akomeje gukora. Ndamukunda."
Jose Chameleone ni inde?
Amazina ye bwite ni Joseph Mayanja akaba yaramenyekanye mu muziki nka Jose Chameleone. Yavutse ku wa 30 Mata 1979. Yavutse ari umwana wa kane mu bana 8; abahungu 7 n'umukobwa, bombi ba Gerard Mayanja na Prossy Musoke.
Yize amashuri abanza kuri Nakasero (Nakasero Primary school) akomereza mu yisumbuye ya Mengo (Mengo Secondary School) aho yirukanwe ageze mu mwaka wa kabiri.
Yasoreje icyiciro rusange kuri Kawempe Muslim Secondary School. Yakomereje amasomo ye mu ishuri rya Katikamu, yirukanwe ageze mu wa gatanu. Yasoreje amashuri yisumbuye ku kigo cy'amashuri cya Progressive Secondary School.
Uyu muhanzi Jose Chameleone yakomoye impano ye y'umuziki kuri sekuru we wahoze acuranga gitari ndetse na se yabaye mu itsinda ry'abanyamuziki igihe yari akiri umunyeshuri.
Si bo gusa kuko mukuru we Humphrey yagize itsinda ry'abanyamuziki rizwi nka Super World Band.
Jose Chameleone yatangiye kugaragaza impano y'umuziki igihe yigaga mu mashuri yisumbuye biciye mu kwisanga mu bikorwa by'imyidagaduro.
Yashyize hanze indirimbo 'Bageya' afashijwe na studio y'i Nairobi muri Kenya yamenyekanye nka 'Hills Studio.' Kimwe mu bintu byamufashije kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki muri Kenya ni ukuririmba mu rurimi rwa Luganda. Nyuma yashyize hanze indirimbo 'Mama Mia' yanagaragaye kuri alubumu ye ya mbere yagiye hanze mu mwaka wa 2000.
Agitangira umuziki yafashijwe na Bebe Cool, baje gushinga n'itsinda ryitwa 'East African Bashment Crew' ryaje gusenyuka kubera ikibazo cy'ubushobozi.
Nyuma yo gukundwa muri Kenya biciye mu ndirimbo 'Mama Mia', yagarutse mu gihugu ke kavukire cya Uganda.
Habazwe kuva mu mwaka wa 2018, Jose Chameleone yashyize hanze alubumu 17 (17 albums), harimo iyitwa Kipepeo, Shida za Dunia, Valu Valu, Bayuda, Badilisha, Sweet Banana, and Champion.
Dore zimwe mu ndirimbo ze zitazibagirana: Bageya (2000), Mama Mia (2001), Njo Karibu and The Golden Voice (2003), Mambo Bado (2004), Kipepeo (2005), Shida za Dunia (2006), Sivyo Ndivyo and Katupakase (2007), Bayuda (2009), Vumilia (2010), Valu Valu (2012), Badilisha (2013), Tubonge (2013), Wale Wale (2014), Sili Mujjawo (2016), Sweet Banana (2017), and Champion (2018).
Jose Chameleone yakoreye ibitaramo mu bihugu birimo U Rwanda, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Sweden, Belgium, Malaysia, China, South Africa, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Zambia, Malawi, South Sudan, Germany, na Switzerland.
Ni we kandi nyiri inzu ireberera abahanzi 'Leone Island,' yazamuye abahanzi barimo nyakwigendera Mosey Radio, Weasel, nyakwigendera AK 47 Mayanja, King Saha, Papa Cidy, Pallaso, Melody Uganda, Yung Mulo, na Big Eye.
Mu mwaka wa 2008, Jose Chameleone yarushinze na Daniella Atim, babyaranye abana batanu: Abba Marcus Mayanja, Amma Christian Mayanja, Alba Shyne Mayanja, Ayla Onsea Mayanja, na Alfa Joseph Mayanja. Atim n'abana be basigaye bibera mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Atim aherutse guhishura ko we na Jose Chameleone bamaze gutandukana.
Jose Chameleone amaze kwakira ibihembo bitandukanye birimo ibyo yahawe bivuye muri Pearl of Africa Music Awards, Tanzania Music Awards, Kisima Music Awards, na All Africa Music Awards.
Eddy Kenzo arashimira umusanzu wa Jose Chameleone mu ruganda rw'umuziki wa Uganda
Jose Chameleone arashimira ibyo yakoreye uruganda rw'imyidagaduro rwa Uganda
