Beyoncé yahishuye ko atagishishikajwe n'igurishwa ry'ibihangano bye

Umuhanzikazi Beyoncé yavuze ko atakimeze nka mbere aho yaterwaga imbaraga cyangwa agacibwa intege nuko ibihangano bye byakiriwe n'abumva umuziki.

Jun 21, 2024 - 08:50
Jun 21, 2024 - 10:23
 0
Beyoncé yahishuye ko atagishishikajwe n'igurishwa ry'ibihangano bye

Beyoncé Giselle Knowles-Carter uzwi nka Beyoncé mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika no hirya no hino ku Isi yahishuye ko asigaye akora umuziki atitaye ku kuntu abantu bakiriye imiziki aba aherutse gushyira hanze.

Uyu muhanzikazi Beyoncé uherutse kugarukwaho mu bitangazamakuru bavuga ko alubumu 'Cowboy Carter' yashyize hanze mu minsi ishize itakunzwe ku mbuga zumvirwaho umuziki ndetse ko itacuruje cyane nkuko izayibanjirije zirimo 'Renaissance' zabikoze. Bakavuga ko yanizwe n'ibindi byayikurikiye mu myidagaduro ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika birimo amakimbirane (beef) ya Kendrick Lamar na Drake, hatibagiwe n'ibitaramo bya Taylor Swift byise 'Eras Tour.' 

Mu gusubiza ibyo byabaye kuri 'Cowboy Carter,' Beyoncé yabwiye THR ko atagishishikajwe nuko abantu bakira imiziki ye.

Yagize ati:"Hari igihe naciyemo mu buzima bwanjye aho nashishikazwaga/ naterwaga ingabo mu bitugu nuko abantu bumvise imiziki yanjye ku mbuga ziyumvirwaho cyangwa se uko wacurujwe."

"Iyo umaze kwisobanukirwa, ukababara, ibiro bikagabanyuka, ugutera imbere kwawe n'inzozi zawe mu buhanzi ntabwo bishoboka gusubizwa inyuma(gushyirwa hasi). Njye nshimishijwe n'itsinzi irenze alubumu 'Cowboy Carter ' yagezeho."

Beyoncé yashyize hanze alubumu 'Cowboy Carter' ku wa 29 Werurwe 2024. Ni alubumu itarakunzwe cyane nkuko 'Renaissance' yakunzwe dore ko atarayitegurira ibitaramo karahaburaka nk'ibyo yakoreye iyo yayibanjirije.

Beyoncé asigaye akora umuziki ntacyo yitayeho

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.