Dore abakobwa 7 bazwi neza Diamond Platinumz yakundanye na bo ( Amafoto)

Kubera ubwamamare bwe, Diamond Platinumz, yakundanye n'abakobwa batari bake, twagerageje kubakusanyiriza abakobwa 7 yakundanye na bo.

Jan 10, 2023 - 11:05
Jan 10, 2023 - 11:29
 1
Dore abakobwa 7 bazwi neza Diamond Platinumz yakundanye na bo ( Amafoto)


Nasibu Abdul Juma Issack wamenyekanye nka Diamond Platinumz ni umuhanzi rurangiranwa w' Umunya- Tanzania wabaye ubukombe mu muziki wo muri Afrika no ku Isi hose. Yavutse ku wa 2 Ukwakira 1989, yavukiye muri Tanzania, mu bwana bwe yaciye mu buzima butoroshye. Yakoze umuziki uramuhira, bikaba byaramuhaye n'igikundiro kidasanzwe, akundwa n' ingeri zose, hari abakobwa bamwihebeye. Ibyo byatumye ahinduranya abagore nk'imyenda. Thefacts.rw yakwegeranyirije abakobwa 7 bazwi neza  yaciye mu rukundo na bo.


1. Upendo Moshi


Diamond Platinumz agitangira gufatisha mu muziki, yajyiye mu rukundo na Upendo Moshi, akaba yari umukinnyikazi wa filimi ukomeye cyane muri Tanzania. Yamufashije kuzamura umuziki we.


Urukundo rwaba bombi ntirwamaze kabiri kuko batandukanye nyuma y' amezi atanu gusa. Uyu Upendo avuga ko urukundo yagiranye na Diamond Platinumz arirwo rubi yabonye mu buzima bwe.


2. Wema Sepetu


Nyuma yo gutandukana na Upendo, Diamond Platinumz yajyiye mu rukundo n'undi mukobwa wabica bigacika mu bwiza, Wema Sepetu. Bakundanye igihe Diamond Platinumz yaramaze kwamamara hirya no hino muri Afrika, icyo gihe umuziki we warutangiye kwambuka imigabane.


Aba bombi bakundanye hagati y' umwaka wa 2010 na 2014, nyuma baje gutandukana mu buryo buteruye kuko barahuraga ikindi gihe bagashwana. 


Wema Sepetu aherutse gutangaza ko ikintu akumbura kuri Diamond Platinumz ari uburyo yakundaga kumukubita.


3. Jokate Kidoti


Diamond Platinumz akibeshyabeshya Wema Sepetu ko amukunda, yijyiriye mu rukundo na Jokate Kidoti. Uyu Kidoti akaba yari umunyamidelikazi karundura muri Tanzania.


Muri ibyo bihe byahishuwe ko Kidoti wakoraga kuri imwe muri taleviziyo zo muri Tanzania yari inshuti magara na Wema Sepetu, ibyo byatumye ubuncuti bwabo bugera ku musozo.


Ubu Jokate ni Umuyobozi w' Akarere ka Temeke ho mu mujyi wa Dar Es Salaam, akaba aherutse kwibaruka umwana witwa Totoo.


4. Penny Mungilwa


Nkuko twabivuze haruguru, Diamond Platinumz yatandukanaga na Wema bakongera bagasubirana. Urukundo rwabo rukomeje gucumbagira, Platinumz yajyiye mu rukundo n' indi ncuti ya Wema ari we Penny.


Uyu Penny Mungilwa yari umunyamakurukazi kuri imwe muri televiziyo zo muri Tanzania. Urukundo rwabo ntirwarambye, baje gutandukana Platinumz ahita asubira kwa Wema.


5. Zari Hassan


Amaze kugaruka kwa Wema, yamwakiranye ubwuzu agira ngo ntazongera kujarajara. Nyuma haje gusohoka amashusho ndetse n' amafoto ari kumwe n' umunyamidelikazi akaba umushabitsi w' Umugande, Zari Hassan uzwi nka Zari The Boss Lady bari kumwe. Wema amubajije ibyayo, Diamond yarahakanye avuga ko ari iby' indirimbo bari gukoraho.


Byaje kwemezwa ko bari mu rukundo  kugera  n' aho babana muri Tanzania. Babyaranye abana 2 aribo Princess Tiffah na Prince Nillan. Na we ntibyatwaye imyaka myinshi, muri 2018, batangaje ko batandukanye. Ubu Zari yaramutaye ajya gutura muri Afrika y' Epfo n' urubyaro rwe. 


6. Hamisa Mobeto


Nubwo Diamond Platinumz yari yajyiye mu rukundo n'umugore mwiza kandi ufite amafaranga, Zari, Diamond Platinumz yakomeje gushurashura mu zindi nkumi. Yajyiye mu rukundo rwa bucece n' umunyamidelikazi karundura, Hamisa Mobeto. Zari yaje kubivumbura afata icyemezo cyo kumusiga.


Uyu akaba yarakoreshejwe mu mashusho y' indirimbo Diamond Platinumz yakoranye na Rayvanny, Salome. Zari yamubajije impamvu akomeza kumwikubaho, Diamond amusubiza ko nta rukundo bafitanye ahubwo ari ibijyanye n' indirimbo bari gukoraho.

Hamisa Mobeto yaje kwibaruka umwana, Diamond aramwigarama, ariko nyuma yaje gutangaza ko ari uwe. Ibyo byose byatumye Zari afata icyemezo cyo gutandukana na we.


7. Tanasha Donna


Diamond Platinumz yakomeje urugendo rutamworoheye rw' urukundo. Yajyiye mu rukundo n' Umunyakenyakazi, Tanasha Donna aka ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo muri icyo gihugu. Aba bombi baryohewe n'urukundo dore ko batasibaga kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye.


Baje no kubyarana umwana w' umuhungu bamwita Naseeb Junior. Urwabo na bo rwaje gushwenyuka. Muri Gashyantare 2020 nibwo bemeje ko bamaze gutandukana.


Nyuma yo gutandukana na we, inkuru yuko Diamond Platinumz yaba ari mu rukundo n'uwo yasinyishije muri lebo ye ya WCB, ari we Zuchu yatangiye gucicikana mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Tanzania.


Zuchu yakomeje kubihakana akemeza ko atakundana n' umuyobozi we, akumva ko batari mu rwego rumwe. 


Ku wa 14 Gashyantare 2022, byatangajwe ko aba bombi barushinze mu ibanga rikomeye, nta we muri bo wabyemeje cyangwa ngo abihakana mu buryo bweruye. Mwene wabo na Diamond Platinumz, Romy Jones akaba n' umwe mu bakorana na we( Diamond Platinumz) aherutse kubyemeza ko bamaze kurushinga.


Ibyabo bikomeje kuba ibanga rikomeye.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.