Tom Close yatatse umugore we

Umuhanzi nyarwanda karundura Tom Close yavuze imyato umugore we ku munsi w'isabukuru ye!

May 3, 2023 - 18:00
May 3, 2023 - 18:03
 0
Tom Close yatatse umugore we
Tricia umugore wa Tom Close yatatswe n'umugabo we, (photo; Internet)

Kuri uyu wa Gatatu, 3 Gicurasi 2023 umugore wa Tom Close yakoze umunsi mukuru w'isabukuru ye y'amavuko. Umugabo we Tom Close yaboneyeho umwanya wo kumutaka ko ari umugore mwiza ndetse amwifuriza kuzabona abuzukuru be.

Uyu muhanzi watwaye Primus Guma Guma Super Star 1 (PGGSS 1), yahamije ko umugore we ari mwiza kandi amukunda.

Yagize ati;" Gira isabukuru nziza, Tricia (uwo mugore we) wambereye umugore mwiza, ndetse uracyari mwiza. Mama mwiza w'abana bacu inshuti nziza ndetse n'umujyanama mwiza wa twese."

Yakomeje amwifuriza imigisha mu buzima bwe, ati;" Imana iguhe umugisha, ramba ramba, nkwifurije kuzabona abuzukuru bawe. Ndagukunda.

Ibi abitangaje nyuma yuko ashyize hanze amafoto agaragaza umuryango we bigaraga ko bameze neza. 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.