Dufitanye indirimbo ebyiri (2)! Rihanna yahishuye byinshi kuri Ayra Starr

Rihanna yavuze ko yihebeye umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Ayra Starr ndetse ahamya ko afite ijwi ryiza.

Jun 21, 2024 - 16:41
Jun 21, 2024 - 17:20
 0
Dufitanye indirimbo ebyiri (2)! Rihanna yahishuye byinshi kuri Ayra Starr

Umuhanzikazi Rihanna Fenty Robyn yavuze ko akunda umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Oyinkansola Sarah Aderidigbe uzwi nka Ayra Starr. Yaboneyeho n'umwanya wo guhishura ko bafitanye indirimbo ebyiri (2).

Rihanna wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Diamonds, Umbrella, Love on the Brain na We Found Love, wigeze no kuvugwaho kwima urukundo Don Jazzy ufite inzu ireberera abahanzi barimo Ayra Starr izwi nka 'Mavin Records,' yatangaje ko akunda Ayra Starr ndetse yigishijwe umuziki w'Afurika na we.

Yagize ati:"Ayra Starr ni inshuti yanjye magara. Ndamukunda cyane, ijwi rye ni agatangaza. Yanyigishije byinshi ku muziki w'Afurika, ubu dufitanye n'indirimbo ebyiri (2)."

"Naramuhamagaye, ansobanurira ikintu cyose nashakaga kumenya cyijyanye na Nigeria. Yambwiye n'ibiribwa byo muri Afurika narya nkumva. Si ibyo gusa kuko yampaye n'imiziki yo kumva  ya bagenzi be. Ni umukobwa utangaje!"

Rihanna atangaje ibi nyuma yuko hasakaye amafoto ari kumwe na Ayra Starr, ibintu umuyobozi we, Don Jazzy yishimiye cyane kuko yihebeye Rihanna. Don Jazzy yatanze igitekerezo kuri iyo foto agaragaza ko Ayra Starr amukoreye ibyamunaniye. Yagize ati:"Ikintu cyikunaniye, umukobwa (sabi girl) arabishobora." Aha yashaka kuvuga ko yananiwe cyane no kwegera Rihanna ngo amuterete none Ayra Starr yirirwa aganira na we.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.