Mama wa Mowzey Radio yatunguwe no kuzanirwa umwuzukuru wa baringa

Hari umusore w'imyaka 28 yazanwe kwa mama wa Mowzey Radio ngo ni uwo yasize. Kandi ngo yamubyaye afite imyaka 10!

Feb 9, 2023 - 15:54
Feb 9, 2023 - 19:51
 0
Mama wa Mowzey Radio yatunguwe no kuzanirwa umwuzukuru wa baringa

Ku wa 1 Gashyantare 2023 nibwo hazirikanwaga Moses Nakintije Ssekibogo wamenyekanye nka Mowzey Radio nk'itariki yitabiyeho Imana mu mwaka wa 2018.

Urupfu rwe rwaturutse ku bikomere yatewe n'uwamukubitiye mu kabari akamukomeretsa mu mutwe, nyuma biza kumuviramo kwitaba Imana. Mama wa Mowzey Radio, Kasubo Jane, yahishuye ko hari umugore wamuzaniye umusore w'imyaka 28 ngo ni umwe mu bana nyakwigendera Radio yasize. 


Uyu mumama Kasubo yatunguwe n'ibyo byatangajwe n' uwo mugore. Yabwiye abari bateraniye aho mu kwibuka Mowzey Radio barimo ibyamamare bikomeye byo muri Uganda: King Saha, Spice Diana, Jose Chameleon na Pallaso ko Radio yari imfura kandi ko atigeraga amuhisha abana yabyaye. 


Yagize ati;" Umuhungu wange yatabarutse ku wa 1 Gashyantare 2018, yarafite imyaka 33. Ni gute yaba yarabyaye uwo musore wari ufite imyaka 23 igihe Mowzey yatabarukaga?"


Banzuye ko igishoboka ari ugukoresha ibizamini bya gihanga  bizerekana niba koko uwo mwana ari uwe (Mowzey Radio).


Ibibazo bikomeje kuba uruhuri kuri ibyo byatangajwe n'uwo mama w'uwo musore. Bibaza ukuntu Mowzey Radio yaba yarateye iyo nda mu gihe yarafite imyaka 10 gusa!


Abana bazwi neza ba nyakwigendera Mowzey Radio ni bane ari bo Theo Kingsley Ssekibogo, Leo Benjami Njovu Ssekibogo,  Asante na Azuba.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.