Shampiyona yagarutse, Espoir FC na Rutsiro FC bite?

Rutsiro iri mu mwaka wa mbere mu cyiciro cya mbere. Espoir yiteguye ndetse inahangana no kuguma mu cyiciro cya mbere.

Apr 6, 2021 - 10:58
 0
Shampiyona yagarutse, Espoir FC na Rutsiro FC bite?

Kuri uyu munsi ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda riragirana inama nyungurana bitekerezo n'abayobozi bahagarariye amakipe yabo, barebere hamwe uko shampiyona yasubukurwa.

Muri Espoir FC nabo imyiteguro irakomeje dore ko bamaze no gusaba akanama ko kaza kubasura. Kuri iki gicamunsi ni bwo akanama k'ubugenzuzi kagomba gusura ikipe ya Espoir FC barebere hamwe niba yujuje ibyangombwa ubundi nabo babe bakemererwa gutangira imyitozo.

Mu kiganiro twagiranye n'umunyamabanga w'iyi kipe yambara umweru n'umutuku, yatubwiye ko biteguye gutangira imyitozo ndetse n'ibikoresho byose bamaze kubitunganya, yaba aho kuba, aho gukorera imyitozo, ndetse n'ibitaro bazakorana nabyo.

Ku ruhande rw'umwanya muto muri iyi Shampiyona, ubwo umwaka w'imikino watangiranga, bumvishe ku cyanga cy'icyiciro cya mbere banganya na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe. Rutsiro FC ituye mu karere ka Rutsiro ariko igakinira mu karere ka Rubavu, ntiyigeze ihagarika amasezerano n'abakinnyi kuko byakunze kuba ku makipe atandukanye.

Rutsiro FC iri mu makipe akanama ka FERWAFA kasuye mbere ndetse bagitegereje guhabwa uruhushya bagatangira imyitozo nk'uko twabibwiwe na Nsanzimfura Jean Damascène, umunyamabanga wa Rutsiro FC.

Biteguye ndetse bafite n'intego zo kuguma mu cyiciro cya mbere, babona ko byazabafasha kwitwara neza mu myaka iri imbere. Abantu 40 iyi kipe izakoresha nibamara gupimwa, bazahita batangira imyitozo.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175