Yamuvugishije Ikinyarwanda! Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros yifuje ko imbyino yigishijwe na Silver yakwigishwa Perezida Kagame

Umuyobozi w'Ishami ry' Umuryango w'Abibumbye Ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros yavuze ko yanejejwe n'imbyino yigishijwe n'Umunyarwandakazi, Sherrie Silver. Yifuje ko ibyo byiza yahawe byagera no kuri Nyakubahwa Perezida Kagame.

May 25, 2023 - 06:25
May 25, 2023 - 06:45
 0
Yamuvugishije Ikinyarwanda! Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros yifuje ko imbyino yigishijwe na Silver yakwigishwa Perezida Kagame
Dr Tedros yifuje ko imbyino yigishijwe na Silver yabyinwa na Perezida Kagame, (photo; Internet)

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amashusho y'Umuyobozi w' Ishami ry' Umuryango w'Abibumbye Ryita ku buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ari kwigishwa kubyina n'Umunyarwandakazi wihebeye umwuga wo kubyina, Sherrie Silver. Ni amashusho yafatiwe mu Busuwisi mbere y'inama yitangizwa ry'ubukangurambaga bwiswe "Ubuzima kuri bose",( Health for All). Yavuze ko yanejejwe n'iyo mbyino yifuza ko yamenywa na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Dr Tedros akomoka mu gihugu cya Ethiopia. Yaciye ku rukuta rwe rwa Twitter abanza kwandika mu rurimi rw' Ikinyarwanda, ati;" Murakoze cyane."

Yakurikijeho amagambo ari mu rurimi rw' Icyongereza aho yagize ati;"Murakoze cyane nyakubahwa Sherrie Silver kunyigisha imbyino nziza, nizeye ko inshuti yange magara Perezida Paul Kagame azayimenya na we akayibyina neza."

Uyu Sherrie Silver w'imyaka 29 uvuka mu karere ka Huye, mu ntara y'Amajyepfo, amaze kuba ubukombe mu mwuga wo kubyina kuko yabyegukanyemo ibihembo bitandukanye. Yahembwe mu itangwa ry'ibihembo bya MTV Awards 2018 nyuma yo kuyobora imbyino y'indirimbo "This is America" ya Childish Gambino.

Yagaragaye kandi no muri filime yiswe "Guava Island" yahuje Donald Glover, Rihanna na Letitia Wright. Ni we wayoboye imbyino zayikoreshejwemo.

Yabanje kwandika mu Kinyarwanda, (Twitter)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.