Ugomba kwiyubaha: Wizkid yatangaje impamvu yagaye Davido
Umuhanzi Wizkid yavuze ko impamvu yasangije abamukurukira ku mbuga nkoranyambaga Davido ari gusaba umukobwa ko baryamana, we ngo ni uko atabikora.
Umwe mu bahanzi bakomeye wo mu gihugu cya Nigeria Wizkid, yavuze ko impamvu yasangije abamukurukira amashusho ya Davido asaba urukundo umukobwa ngo ni uko we atakora icyo gikorwa cyo guhatiriza umukobwa ngo baryamane.
Umwe mu bakunda ibikorwa bya Wizkid yamubajije impamvu yasangije abantu amashusho ya Davido asaba umukobwa ko baryamana, agira ati:"Sinshobora gupfukamira (gutakambira) umugore ngo turyamane. Ndabizi abenshi muraza kundwanya ku bwo kubasangiza amashusho ya Davido ari gusaba umukobwa ko baryamana, biriya ni ikimwaro kuri we nk'umuntu w'icyamamare. Davido, menya ko ugomba kwiyubaha."
Aya mashusho Wizkid yayuririyeho abwira abantu ko niba bashaka indirimbo ye, bamusaba nkuko Davido ari gusaba kuryamana n'uwo mukobwa.
Wizkid w'imyaka 33, aherutse kugaya amagambo Davido yatangaje, avuga ko agiye gushyira hanze album ya nyuma ubundi ahite ava mu muziki kubera abantu bamwanga. Yavuze(Wizkid ) ko ubwo ari ubugwari bwo kuvugwa ugahita wivumbura. Wizkid ahamya ko we atarakazwa n'ubusa ngo umuntu yamuvuze, ahite ava mu muziki.
Ibi byose biri kuvugwa kuri Wizkid, mu gihe ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Morayo.'
