Itangwa ry'ibihembo bya Grammy ntirikibereye mu Rwanda

Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru avuga ko itangwa ry'ibihembo bya Grammy by'umwaka wa 2025, rizabera mu Rwanda mu nyubako ya Bk Arena. Amakuru thefacts.rw ikura muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ahamya ko itangwa ry'ibyo bihembo ritazakandagira muri Afurika muri uwo mwaka.

May 23, 2024 - 06:57
May 23, 2024 - 08:44
 0
Itangwa ry'ibihembo bya Grammy ntirikibereye mu Rwanda

Abahagarariye akanama gategura bimwe mu bihembo bikomeye ku Isi bishimira abagize uruhare mu muziki bizwi nka Grammy (bitegurwa na The Recording Academy) bahinyuje abavugaga ko ibihembo by'umwaka utaha bizatangirwa mu Rwanda, bavuga ko bizongera gutangirwa mu nyubako ya Crypto.Com Arena muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Bahise baboneraho n'umwanya wo gutangaza ingengabihe y'ibyo bihembo bya 2025.

Mu rukerera rwo ku wa 22 Gicurasi 2024 nibwo abahagarariye akanama gategura Grammy batangaje ko ibyo bihembo by'umwaka wa 2025, bizaba bitangwa ku nshuro ya 67, bizatangwa ku wa 02 Gashyantare 2025. Bizatangirwa mu nyubako y'imyidagaduro yakira abantu bagera ku bihumbi 20 izwi nka Crypto.Com Arena (Staples Center) i Los Angeles ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Ibi byahise bikuraho ibihuha bimaze iminsi bicicikana ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko itangwa ry'ibi bihembo ry'umwaka wa 2025, rizabera i Kigali nkuko ibya Trace (Trace Awards) byahabereye mu Ukwakira 2023 mu nyubako ya Bk Arena yakira abagera ku bihumbi 10. 

Bahamije ko itora rya mbere rigena abahataniye ibihembo, rizaba hagati y'itariki ya 04 na 15 Ukwakira. Abatsindiye kubihatanira  bazatangazwa ku wa 08 Ugushyingo 2024. Itora rya kabiri rizagena abatsinze, rizaba hagati y'itariki ya 12 Ukuboza 2024 na 03 Mutarama 2025. Abatsinze bazatangazwa ndetse bahabwe n'ibihembo ku wa 02 Gashyantare 2025.

Billboard yanditse ko bizatambutswe imbona nkubone kuri televiziyo ya CBS, bakoranye kuva mu mwaka 1973. Bizatambutswa kandi kuri Paramount+.

Mu gihe akanama gategura Grammy kataratangaza uzayobora ibya 2025, iby'uyu mwaka wa 2024 byayobowe n'Umunyafurika y'Epfo akaba umunyarwenya Trevor Noah. Yarabiyoboye inshuro enye yikurikiranya.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.