Kanye West yakoze agahigo kadasanzwe ko kugurisha inkweto ze asaga miliyari ebyiri FRW

Umuguru umwe w’inkweto zakozwe zikanambarwa n’umuhanzi wa rap Kanye West zagurishijwe miliyoni $1.8 (hafi miliyari ebyiri y’u Rwanda) muri cyamunara - amafaranga menshi cyane yishyuwe inkweto zo muri ubu bwoko bw’iza siporo.

Apr 27, 2021 - 16:07
Apr 27, 2021 - 16:14
 0
Kanye West yakoze agahigo kadasanzwe ko kugurisha inkweto ze asaga miliyari ebyiri FRW

Izi nkweto za Nike Air Yeezy 1 Prototypes, zikuyeho umuhigo wari ufitwe n’umuguru w’inkweto za Nike Air Jordan 1s zaguzwe $615,000 umwaka ushize.

Inzu igurisha ibintu by’agaciro muri cyamunara ya Sotheby’s ku wa mbere yagize iti: "Iri gurisha kandi ni ryo rya mbere ry’umuguru w’inkweto za siporo uguzwe miliyoni y’amadorari".

Kanye West yambaye izi nkweto ubwo yariho aririmba muri Grammys za 2008.

Ni inkweto zifite igipimo cya US 12 na UK 11.

Izi nkweto zaguzwe na RARES, urubuga rwo kuri internet rushora imari mu myambaro idasanzwe yo ku birenge. Abarukoresha bashobora kugura imigabane mu nkweto nk’uko abashoramari bagura imigabane muri kompanyi runaka.

Izi nkweto zagurishijwe na kompanyi y’ubucuruzi bw’inkweto ya Ryan Chang.

Igiciro izi nkweto zaguzwe cyarenze miliyoni imwe y’amadorali yari yitezwe n’inzu ya Sotheby’s yazishyize ku isoko.

Brahm Wachter wo muri Sotheby’s avuga ko iki giciro "kigaragaza cyane umurage wa Kanye nk’umuntu ukomeye muri ibi bihe mu gukora imyambaro n’imyenda..."

Mu myaka ya vuba, inkweto nk’izi za siporo zagiye zigira agaciro nk’aka kimwe n’imivinyu cyangwa imirimbo y’agaciro. Sotheby’s yatangiye kugurisha inkweto nk’izi z’agaciro kuva mu 2019.

Uko Yeezy yahinduye Kanye West umu-’billionaire’

Kanye yari yambaye izi nkweto bagurishije akayabo ubwo yaririmbaga indirimbo Stronger na Hey Mama muri Grammy Award za 2008, hari hashize amezi macye nyina apfuye.

Air Yeezy 1 nyuma zamuritswe ari nkeya mu 2009, zikurikirwa na Air Yeezy 2 mu 2012.

Ariko mu 2013, Kanye West yahagaritse imikoranire na Nike avuga ko ibyo bamuha ku biva mu bucuruzi bw’izi nkweto ari bicyeya. Umwaka wakurikiyeho yatangiye gukorana na Adidas.

Gukorana na Adidas byamuhaye inyungu kuko ubufatanye bwabo mu 2020 byavuyemo miliyari $1.7 nk’uko Forbes na Bloomberg bibivuga.

Bene izi nkweto yazikoranye na Nike hagati ya 2007 na 2009, kandi nibwo bwa mbere iyi kompanyi yari ikonanye n’umuntu utari umukinnyi.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175