Akayabo Rayon Sports yahaye abakinnyi 2 iheruka gusinyisha kamaze kumenyekana
Mu cyumweru gishize nibwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Muhire Kevin na Heritier Luvumbu amasezerano y’amezi 2 kugira ngo bayikinire shampiyona yagizwe ngufi kubera Covid-19.
Rayon Sports yiyemeje guha aba bakinnyi amafaranga menshi kugira ngo irebe ko yakwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka bityo ibashe guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika.
Aba bakinnyi bombi barasinye ndetse biravugwa ko biyongeraho undi rutahizamu ukomoka muri Gabon ari we Junhior Bayanho-Aubyang ushobora kurara asinyiye iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi.
Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yabwiye FunClub dukesha iyi nkuru ko Muhire Kevin yahawe ibihumbi 4 by‘amadolari ($4000) bikubiyemo n’imishahara kugira ngo asinyire iyi kipe amasezerano y’amezi abiri, mu gihe Héritier Nzinga Luvumbu we yahawe ibihumbi 5 by’amadolari ($5000), birimo recruitement y’ibihumbi 3 by’amadolari n’ibihumbi 2 by’amadolari agomba kuzahembwa muri ayo mezi abiri (Gicurasi, Kamena).
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko rutahizamu Junior Bayanho-Aubyang agomba guhabwa ibihumbi 5500 by’amadolari, bikubiyemo umushahara azahabwa muri ayo mezi abiri, hakabamo na recruitement.
Impamvu Junior Bayanho-Aubyang yatinze gusinya, ni uko umuhagarariye (Agent we), yatinze kugera mu Rwanda ariko FunClub ivuga ko yamenye ko yaraye asesekaye i Kigali.
Niba aya makuru ari ukuri,aba bakinnyi uko ari batatu, batanzweho ibihumbi 14 na 500 by’amadolari mu gihe cy’amezi abiri gusa kugira ngo bafashe Rayon Sports FC gushaka igikombe cya shampiyona.