Rubanguka Steve yasubije abakemanze urwego rwe

Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ari we Rubanguka Steve yakoresheje ururimi rw’icyongereza avuga amagambo akakaye arimo kubwira bamwe bashidikanyaga ku bushobozi bwe.

Mar 30, 2021 - 09:14
Mar 31, 2021 - 09:47
 0
Rubanguka Steve yasubije abakemanze urwego rwe

Ni umukinnyi ukina mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Bugeleki, mu kipe ya AE Karaiskakis FC ibarizwa muri icyo cyiciro.

Nyuma yo guhabwa amahirwe yo kubanzamo ku mukino Amavubi yatsinzemo Mozambique 1-0, yagiye ku rukuta rwe rwa Facebook avuga atazigera acibwa intege n’abashidikanya ku rwego rwe kandi ko inzozi zawe uhora uzirukaho kugeza uzigezeho.

Ati “Niba ufite inzozi, ntukemere ko injiji ikuvugisha. Kubera ko abantu bagushidikanyaho, baguseka cyangwa bakavuga ko ibyiza bitakugenewe. Bizaba abantu bamwe bazagaruka buhoro buhoro bakubaze ngo wabigezeho ute? Ndetse bazagusaba kubagira inama. Komeza kwibanda kuri wowe kandi ukomeze gutya nshuti yanjye.”

Uyu musore avuze ibi, nyuma y’aho KNC mu minsi yashize, yari yavuze ku bushoboze bw‘uyu mukinnyi aho yavugaga ko Rubanguka nta mukinnyi n’umwe mu Rwanda arusha ku bo bakina ku mwanya umwe.

Icyo gihe KNC yari yanavuze ko Rubanguka Steve nta mukinnyi n’umwe wa Gasogi United arusha gukina.

KNC yari yagize ati “Njye ndatekereza ko igihe kigeze y’uko twivanamo ngo umuntu avuye hanze. Uriya muhungu (Rubanguka) nta mukinnyi wo mu Rwanda w’umukaseri aruta.”

Yakomeje agira ati “Ntaruta Kaneza, ntaruta Wanyama (Byumvuhore Tresor), nta n’undi aruta. Ntaruta Hakim Dieme. Bariya bakinnyi ba Gasogi bose bamuri hejuru. So, ibyo kuvuga ngo umuntu avuye hanze ibyo mubivemo muhamagare ikipe abakinnyi barahari.”

Rubanguka Steve, yakinnye iminota 45 y’igice cya mbere, ahita asimburwa igice cya mbere kikirangira ariko yari inshuro ye ya mbere abona umwanya wo gukina mu nshuro zose yari amaze ahagamarwa mu kipe y’igihugu Amavubi.

Rubanguka Steve (6) yabanjemo ku mukino Amavubi yatsinzemo Mozambique i Kigali
Rubanguka ngo ntatewe ubwoba n'abamuvuga, arajwe inshinga no gukora cyane
Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw