Abakinnyi babiri ba Chelsea FC barwaniye mu myitozo umwe yirukanwa igitaraganya

Nyuma y’aho Chelsea FC inyagiwe na West bromo ibitego 5-2,abakinnyi babiri barimo Antonio Rudiger n’umunyezamu wa kabiri Kepa Arrizabalaga barwanye batabarwa na bagenzi babo.

Apr 5, 2021 - 08:33
 0
Abakinnyi babiri ba Chelsea FC barwaniye mu myitozo umwe yirukanwa igitaraganya

Ibi byababaje cyane umutoza,Thomas Tuchel,bituma yirukana Rudiger mu ikipe nubwo atabonetse ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu banyagiwemo na West Bromo ibitego 5-2.

The Telegraph yatangaje ko iyi ntambara yatangiye ubwo Rudiger yakiniraga nabi Kepa Arrizabalaga.Uyu munyezamu yarakaye cyane niko guhita afatana mu mashati na Rudiger bagenzi be batabara hataragira icyangirika.

Umutoza Tuchel yirukanye Rudiger mu myitozo mu gihe Kepa we yemerewe gukomeza imyitozo.

Hari amakuru avuga ko Reece James na Cesar Azpilicueta nabo bateranye amagambo hafi yo kurwana nyuma y’aho West Bromo ibanyagiriye mu rugo ibitego 5-2.

Ikibabaje kurusha ibindi nuko muri Chelsea umwuka ari mubi kandi mu cyumweru gitaha bagiye guhura na FC Porto muri UEFA champions League.

Tuchel yarakaye cyane nyuma yo kunyagirwa niko guhita ahamagara abakinnyi mu myitozo igitaraganya ndetse abagira inama yo kudacika intege.

Yabwiye abanyamakuru ati “Ntabwo dukwiriye kubika imitwe yacu no gutakariza icyizere abakinnyi bacu.

Nyuma y’umukino nibwo tugomba kwegera abakinnyi tukabasaba guhumeka.Iri riraba ijoro ribi kuri buri wese.Nicyo gihe cyo guhangana n’uku gutsindwa twese.”

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175