Bahati (Just family) yakebuye urubyiruko rukoresha nabi internet kandi ari imbehe

Bahati wahoze ari umuririmbyi mu itsinda rya Just Family ariko ubu usigaye ari mu bya sinema yakebuye bagenzi be bakoresha nabi internet, kandi ari imbehe itunze bagenzi babo.

Feb 18, 2021 - 14:51
 0
Bahati (Just family) yakebuye urubyiruko rukoresha nabi internet kandi ari imbehe

Uyu muhanzi wamaze kwinjira muri sinema aho azwi nka Makaca muri filime yise ‘Mbaya series’, ntatinya kwita Internet umubyeyi we kuko ariyo akesha amaramuko ya buri munsi.

Bahati yashimiye bikomeye Perezida wa Repubulika Paul Kagame watekerereje abaturage ayobora by’umwihariko urubyiruko akabaha Internet yihuta mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga.

Bahati avuga ko hari abatarumvaga inyungu iri mu kuzana internet yihuta kandi ihendutse, nyamara ngo ubu benshi barabibona by’umwihariko urubyiruko.

Ati “Ndashimira Perezida Kagame kuko yaduhaye Internet yihuse kandi nziza, uyu munsi ntabwo ndi kurya kuko nakoze indirimbo cyangwa nagiye muri Guma Guma ngahagarara imbere y’abantu nkaririmba, ndi kurya kubera Internet yaduhaye.”

Uyu muhanzi avuga ko atunzwe n’amafaranga yinjiza binyuze muri filime akora akazishyira kuri YouTube zikamwinjiriza.

Bahati ahamya ko by’umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19 aribwo yabonye akamaro ka Internet kuko byari ibihe bigoye ku muntu utunzwe no guhuza abantu benshi.

Ati “Sinema na Internet nibyo bintunze, mu gihe cyashize naryaga ari uko naririmbiye abantu kandi ubu byarahagaze. Ibaze iyo mba ntarinjiye muri filime cyangwa tudafite internet imeze neza.”

Bahati avuga ko Internet yamaze kuba imbehe y’inyaryege mu rubyiruko, ati“Ni inde utashimira? Urubyiruko rwinshi mu Rwanda rwamaze kumenya ko internet atari ikintu cyo kubatakariza umwanya, yakwifashishwa mu buryo bw’ubucuruzi kandi benshi dutunzwe nabyo.”

Uyu muhanzi yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, uburyo badahwema gutekerereza urubyiruko bakarushakira ibizarugirira akamaro by’igihe kirekire.

Yaboneyeho kandi gukebura bagenzi be bakoresha nabi internet, abibutsa ko mu by’ukuri nubwo bafite uburenganzira bwo kuyikoresha uko bashaka ariko bakwiye kuzirikana ko hari abo itunze.

Ati “Hari igihe ureba umuntu afite konte ikurikirwa kuri internet ariko ugasanga ayikoreraho ibintu bidafite akamaro. Sinibaza ukuntu umuntu ata umwanya ayikoresha mu buryo bubi kandi hari ukundi yayibyazamo ubushobozi.”

Mu mpera za 2019, nibwo Bahati yinjiye muri sinema akora filime ye ya mbere yise ‘Mbaya’. Nyuma y’ukwezi kumwe yari imaze kumwinjiriza amafaranga atari make, bimuha icyizere cy’uko yahakorera ubucuruzi kandi bugakunda.

Mu gihe cy’umwaka umwe urengaho gato atangiye aka kazi, asigaye asohora filime ebyiri mu cyumweru mu gihe hari n’izindi ebyiri ateganya gutangira gukora mu rwego rwo kwagura ubucuruzi bwe.

Developer Web master