Mu mafoto: Abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021 batangiye akazi

Nyuma y’umunsi umwe hatangajwe abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda, guhera kuri uyu wa 16 Gashyantare 2021, abakagize batangiye akazi ko gutanga amanota ku bakobwa bazahagararira intara zitandukanye.

Feb 18, 2021 - 14:56
Feb 18, 2021 - 15:11
 0
Mu mafoto: Abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021 batangiye akazi

Abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021 batangiye gutanga amanota mu gihe amashusho y’abakobwa bari guhatanira guhagararira intara zitandukanye ari gutambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda mu ijonjora ry’ibanze riri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ku ikubitiro kahereye ku Ntara y’Iburengerazuba aho amashusho y’abakobwa bose yamaze gutambutswa kuri TVR.

Abari gutanga amanota barimo Emma Claudine, umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Salus, akaba amaze imyaka irenga 15 yigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere binyuze mu kiganiro yise ‘Imenye nawe’; Pamela Mudakikwa, uharanira uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori; Michèle Iradukunda ukorera RBA, umaze imyaka umunani mu itangazamakuru; Mariya Yohana, umuhanzi w’icyitegererezo mu muziki gakondo ndetse na Miss Jolly Mutesi ukuriye Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda.

Aka kanama nkemurampaka kazagira uruhare runini mu gutanga amanota yo gushakisha abakobwa bazahagararira buri ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Miss Rwanda 2021 irarimbanyije

Ibikorwa by’amajonjora y’ibanze byatangiye tariki 9 Gashyantare bizarangira ku wa 18 Gashyantare 2021.

Kuva ku wa 19 Gashyantare, abategura bazatangira kwerekana abahagarariye intara zitandukanye bazaba batsinze amajonjora y’ibanze.

Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira ku wa 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20.

Abahatana bazinjira mu muhezo ku wa 3 Werurwe mu gihe ‘pre-selection’ yo gutoranya izaba ku wa 6 Werurwe.

Abahatana 20 ba mbere bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku wa 6 Werurwe kugeza ku wa 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Gusoza irushanwa bizabera muri Kigali Arena mu birori bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Developer Web master