Ni muntu ki? Umuhanzikazi Tina Turner yitabye Imana ku myaka 83

Umwe mu bahanzikazi akaba n'umukinnyikazi wa filime karundura uzwi nka Tina Turner yitabye Imana afite imyaka 83. Thefacts.rw yakwegeranyirije amateka ye.

May 24, 2023 - 22:51
May 24, 2023 - 23:03
 0
Ni muntu ki? Umuhanzikazi Tina Turner  yitabye Imana ku myaka 83
Tina Turner yakanyujijeho mu muziki no muri sinema, (photo; Internet)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, 24 Gicurasi ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika byandika ku myidagaduro byanditse ko umuhanzikazi akaba n'umukinnyikazi wa filime, Anna Mae Bullock uzwi nka Tina Turner mu muziki mu njyana ya Rock, R&B na Pop yamaze kwitaba Imana nyuma yo kuzuza imyaka 83 avutse, yaguye i Küsnatch ho mu Busuwisi. Icyamwishe kiracyatohozwa.

Umuhanzikazi Tina Turner yavutse ku wa 26 Ugushyingo (11) 1939 avukira mu gace ka Brownsville ho muri Leta ya Tennessee ni muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Yarize, anakura akunda umuziki. Yatangiye neza umuziki mu mwaka wa 1957, biza kumuhira avamo umuririmbyikazi, umubyinnyikazi, umukinnyikazi wa filime n'umwanditsikazi mwiza mu myaka yabayeho akora iyo mirimo itandukanye.

Tina yashyize hanze indirimbo zirimo Boxtop, A Fool in Love, Proud Mary na Nutbush City Limits.

Yakinnye kandi no muri filime zitandukanye zirimo Tommy na Mad Max Behind Thunderdome na What's Love Got to do with it.

Uyu muhanzikazi, Tina kandi yakiriye ibihembo bya Grammys bigera kuri 12.

Mu rukundo:

Birumvikana nk'icyamamare yakundanye n'abagabo batandukanye. Yarushinze bwa mbere n'umugabo witwa Ike  Turner baratandukana. Mu wa 2013 yarushinze na none  n'uwitwa Erwin Bach. Imbuga zitandukanye zemeza ko asize abana bane (4).

Urupfu rw'uyu mubyeyi wamenyekanye mu muziki no mu ruganda rwa sinema yaba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n' Uburayi (Ubusuwisi) yitabye Imana afite myaka 83, nyuma y'indwara yaramaranye iminsi. Hakomeje kurebwa icyamwishe.

Yatanze ibyishimo ku mbaga ngari, (photo; Internet)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.