Ese ibitaramo Sauti Sol yatangije birakomeje?

Itsinda ry'abanyamuziki ry' Abanyakenya, Sauti Sol rimaze minsi ritunguje abantu ibaruwa yo gutandukana, ariko bakazabikora neza mu buryo bweruye nyuma y'ibitaramo bizenguruka Isi. Babitangije ku wa 21 Gicurasi uyu mwaka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ibikurikiraho bimeze bite?

May 24, 2023 - 21:52
May 24, 2023 - 22:02
 0
Ese ibitaramo Sauti Sol yatangije birakomeje?
Itsinda rya Sauti Sol ryanejeje abitabiriye igitaramo bakoreye i Atlanta, (photo; Internet)

Itariki ya 20 Gicurasi ni umunsi utazibagirana mu matwi y' abakunzi b'umuziki kuko ni wo itsinda karundura ry'Abanyakenya babaye ubukombe mu muziki wa Kenya no hirya no hino ku Isi, ryatangaje ko rigiye gutandukana mu mahoro buri muntu akizizira, ariko bakazabikora nyuma y'ibitaramo karundura bizazenguruka Isi. Ni ibitaramo byatangijwe ku wa 21 Gicurasi 2023 bitangirira mu mujyi wa Atlanta ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ikindi cyakomeje kuri uyu wa 24 Gicurasi i Dallas.

Iri tsinda ryakoze umuziki kuva mu myaka 20 ishize, rigizwe n'abasore bane baserukamo Bien Aime Baraza, Chimano, Savara Mudigi na Otieno.

Ryahishuye ko rigiye gusenyuka ariko bazakomeza gusangira intego igamije kuzamura buri umwe ugize iryo tsinda. Abakurikiranira hafi iby'umuziki bakabona ko izina ryabo rizasigara mu bitangazamakuru n'ibitabo gusa.

Aba banyabigwi mu muziki wa Kenya n' Isi yose muri rusange, bavuze ko igitaramo cya nyuma bazakora ari na cyo kizavuza umurishyo wa nyuma  ku gukorana nk'itsinda rya Sauti Sol kizaba ku wa 16 Ukuboza 2023 kibere mu gihugu cy'amavuko, Kenya.

Urutonde rw'ibitaramo bakomeje gukora bizenguruka Isi, (photo; Internet)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.