Umukobwa w'ikimero gikurura abagabo mu mafoto atangaje! Ikirori yateguye kizahuriramo Selekta Tony, Dj Pundit na Dj Puffy 250
Umukobwa witwa Gasaro umenyerewe mu kwakira akanayobora ahasohokewe (hosting), yateguje abantu ahazasohokerwa kuri uyu wa Gatanu.
Umukobwa witwa Agasaro Uwase Anifa uzwi nka Gasaro mu kwakira no kuyobora ahasohokewe (hosting), yateguje abakunda gusohoka ko afite ahazasohokerwa kuri uyu wa Gatanu, 26 Gicurasi 2023 bikazabera ahitwa Boston Villa Resto- Bar hepfo ya Classic Hotel. Yongeyemo n'agashya, ahamya ko umuvanzi w'indirimbo Dj Pundit ari mubazahasusurutsa. Azaba ari kumwe na Selekta tony na Dj Puffy 250. Thefacts.rw yabegeranyirije amafoto y'uyu mukobwa, Gasaro.
Icyapa cyigaragaza ko cyizakirwa cyikanayoborwa n'umukobwa w'ikimero, Agasaro Uwase Anifa uzwi nka Gasaro, ukundirwa ikimero ke ku mbuga nkoranyambaga no mu kuyobora ibitaramo.
Cyigaragaza kandi ko hazasusurutswa n'abandi bavanzi b'indirimbo (djs) barimo Selekta Tony na Dj Puffy 250. Aba biteguye kubavangira indirimbo zigata inyana.
Agasaro Uwase Anifa ni umwe mu bakobwa bakurura abatari bake bitewe n'ikimero ke, (photo; Internet)
