Producer wa Flash TV N.Salus yasezeranye na N.Chopine-AMAFOTO

Producer wa Radiyo na Televiziyo Flash N.Salus nyuma y'imyaka ine mu munyenga w'urukundo na N. Chopine, bambikanye impeta y'urudashira.

Jan 5, 2024 - 15:59
Jan 5, 2024 - 16:21
 0
Producer wa Flash TV N.Salus yasezeranye na N.Chopine-AMAFOTO

Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Mutarama 2024, nibwo Producer wa Radiyo na Televiziyo Flash Niyonkuru Salus, yasezeranye kubana akaramata n'umukobwa yihebeye Umuhoza Chopine. 

Mu myambaro itagira uko isa, aba bombi bakaba barasesekaye mu biro by'Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ahagana i saa sita z'amanywa, akaba ari nabwo bahise basezerana imbere y'amategeko. 

N. Salus yahishuriye thefacst.rw, ko we n'umukunzi we bamaranye imyaka ine yose mu munyenga w'urukundo, kugera ubwo kuri uyu wa Kane bemeranyije kwambikana impeta y'urudashira.

N. Salus na N. Chopine bambikanye impeta y'urudashira 

Mu irahira ry'aba bombi mu Murenge wa Remera, byari byitezwe ko umuhanzi Tom Close, aza kuhagaragara, ariko ku munota wa nyuma ntiyabasha kuboneka nk'uko N. Salus yabidutangarije.

Hatagize igihinduka, N. Salus na N. Chopine bakaba bazasezerana imbere y'Imana muri Gicurasi 2024. Twabibutsa ko, kuri uyu wa Gatanu, ari nabwo umuhanzi Kenny Sol nawe yasezeranye mu Murenge na Kunda Alliance Yvette. 

Ntabwo ari abo gusa kandi, kuko kuri uyu wa Kane nabwo umukinnyi wa As Kigali Kimenyi Yves nawe yagiye mu Murenge gusezerana na Miss Uwase Muyango Claudine. 

Amafoto ya N. Salus na N.Chopine

N. Salus na N.Chopine basezeranye mu mategeko