Diamond yabwije ukuri abamwihaye
Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz yavuze ko abirirwa bamugarukaho ko ashishura abahanzi bo muri Nigeria nka Burna Boy na Asake atari byo ahubwo babivugishwa n'ishyari.
Nyuma y'ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga byagarukaga ku muhanzi mpuzamahanga Diamond Platnumz, bimushinja gushishura abahanzi bo mu burengerazuba bw'Afrika cyane cyane abo muri Nigeria, yagiye mu itangazamakuru avuga ko abantu babazwa n'ibyiza yagezeho bagatangira gushaka kumusenya.
Ibi byatijwe umurindi n'indirimbo uyu Diamond w'imyaka 33 aherutse gushyira hanze yafatanyije n'undi muhanzi ufite izina ritisukirwa muri Tanzania, Juma Jux bise "Enjoy." Ni indirimbo irimo uruvangitiranye rw'umudiho w'injyana y'Amapiano zikunda gukorwa na Asake wo muri Nigeria, bityo bavuga ko yabashishuye.
Yagize ati;" Burya umwana narira uzamenye ko amaze kumva inkoni. Iyo bagize icyo bakora babita abahanga ndetse n'abanyabwenge, ariko twagira icyo dukora bakavuga ko twashishuye."
Platnumz yakomeje avuga ko bagakwiye kunenga abahanzi bo muri Nigeria bafashe injyana y'Amapiano ifite inkomoko muri Afrika y'Epfo bakayihindurira tumwe mu tuyiranga, bagashaka kuyitirira.
Yakomeje agira ati;" Kuki ubu bari gukora imiziki yabo mu njyana y'Amapiano? Bakaba bakomeje kuratwa hirya no hino ku Isi!"
Igitangazamakuru Pulse.co.ke cyanditse ko ibi abigarutseho nyuma yo gushinjwa gushishura imiziki y'Abanyanigeria barimo Asake, Burna Boy, Spyro na Wizkid.
