Wizkid na Davido mu bushyamirane bumaze imyaka 10
Abakurikira umuziki wo muri Nigeria ntibari kumenya ikiri gutiza umurindi n'ihangana riri hagati ya Davido na Wizkid. Ni intambara y’amagambo irwanirwa ku mbuga nkoranyambaga ikaba imaze imyaka 10 yarabuze gica.
Intambara yeruye hagati ya Wizkid na Davido yongeye kubura ku itariki 29 Mata 2024. Wizkid yasangije amashusho ya Davido ari kurira atakambira umugore.
Munsi y’ayo mashusho, Wizkid yageneye ubutumwa abafana be abasaba kumutakambira kugira ngo ashyira hanze indirimbo nshya.
Ntabwo ubwo butumwa bwakiriwe neza na Davido nawe yahise ajya kuri X amubwira ko arwaye mu mutwe kandi urugendo rwe mu muziki rwarangiye ku buryo ashaka kwifashisha izina rya Davido mu mayeri yo kongera kuvugwa. Davido yakomeje gukorogoshora
Ni intambara yiswe ‘Afro beef’ ikaba iri gushyushya imbuga nkoranyambaga muri Nigeria.
Inshuro zose, Wizkid niwe wakunze gushotora Davido. Byatangiye ku itariki 5 Nyakanga 2014 ahagana saa tanu na 32. Wizkid yibasiye Davido amubwira ko aririmba nk’igicyeri.
Kuva ubwo nta bwumvikane bwongeye kubaho hagati yabo kugeza ubwo bahurira mu bitaramo byabaye mu 2018. Byatangaje abantu kubona Wizkid mu gitaramo cya Davido kitwa’30BG’ noneho na Davido afasha Wizkid mu gitaramo yakoreye muri Hoteli yitwa Eko, ku itariki 24 Ukuboza 2018.
Nyuma ariko bongeye gukozanyaho mu ntambara y’amagambo ku buryo byageze mu 2022 bakabona gutabarana ubwo Davido yapfushaga umwana, Wizkid yamufashe mu mugongo.
Ku rundi ruhande kandi, Wizkid igihe yapfushaga nyina mu 2023, Davido yamufashe mu mugongo.
Ku itariki 20 Ukwakira 2019, Davido yandikiye ubutumwa bushimira Wizkid nyuma yo kuzuza O2 Arena yo mu Bwongereza akaba ari nawe wabimburiye abahanzi bo muri Nigeria gutinyuka kuyuzuza.
Mu 2019 kandi Davido yari yifurije ishya n’ihirwe umwana w’umuhungu, Wizkid yari yibarutse.
Mu 2020 Davido yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga album ya Wizkid yitwa Made In Lagos nabyo byatunguye abantu bari baziko bahora mu bushyamirane.
Mu Ugushyingo 2022, Wizkid yasubitse gusohora album ya gatanu yise ‘More Love, Less Ego’ bitewe n’uko Davido yari yapfushije umuhungu we.
Ku itariki 18 Mutarama 2023, Wizkid yamenyesheje abantu ko azakorana ibitaramo bizenguruka isi ari kumwe na Davido. Muri Werurwe 2023, Wizkid yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyamba ze album ya kane ya Davido yitwa’Timeless’.
Muri Kamena 2023, Davido yasobanuye ko abafana aribo bashyushya urugamba bakamuhanganisha na Wizkid kandi amwubaha.
Mu Ukuboza 2023 Davido na Wizkid bahuriye mu kirori cyabereye I Lagos baraganira banafata amashusho bari kumwe.
Nyuma Davido yanditse kuri X ko Wizkid yitegura gushyira hanze EP yitwa ‘S2’. Muri Mutarama 2024 Davido yakije umuriro abwira Wizkid ko umuziki we ukura nk’isabune.
Kuri ubu rero bongeye gushyira hasi umubano mwiza bari baramaze kuvugurura biyemeza kwamamaza ibikorwa byabo biciye mu kurangaza abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Davido yatutse ku buryo bweruye Wizkid amubwira ko ari mugufi cyane ku buryo yambara inkweto zifite ingano’size 7’ ndetse akaba ahahira mu maduka y’abana. Ikirenzeho ni uko yanamubwiye ko ahohotera abagore cyane kandi abeshya abafana ko aririmba urukundo.
Davido rero yanibukije Wizkid ko indirimbo ze muri iyi minsi zitagikunzwe nk’uko byahoze.
Wizkid we yabwiye Davido ko we n’ikipe ye iyo bagiye kuryama n’umuswa umwandikira indirimbo bibeshya ko barusha Wizkid. Aya makimbirane ntabwo ashingiye ku rwango rufatika ahubwo ni amayeri bakoresha mu kwamamaza ibikorwa byabo, kugirango bavugwe cyane kandi babigezeho kuko ubushyamirane bwabo nibwo buri kugarukwaho ku rubuga rwa X muri Nigeria no mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.
