Kimenyi Yves yambitse impeta Miss Muyango

Umunyezamu wa Kiyovu Sports Kimenyi Yves yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Muyango Claudine amusaba ko yazamubera umugore.

Mar 1, 2021 - 08:31
Mar 6, 2021 - 20:16
 0
Kimenyi Yves yambitse impeta Miss Muyango

Ni mu muhango wabaye wabaye kuri uyu wa 28 Gashyantare 2021. Mu mashusho yagiye hanze aba bombi bari bafite akanyamuneza.

Muyango ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, aho yahawe ikamba rya ry’uberwa n’amafoto.

Yavuzwe mu nkuru nyinshi zirimo kuba yaritabiriye Miss Rwanda nyamara atararangije amashuri yisumbuye n’ibindi byatumye aba umwe mu bavuzwe cyane muri icyo gihe.

Muri Kanama 2019 nibwo Kimenyi yahishuye ko ari mu rukundo na Muyango Claudine yasimbuje Didy d’or. Icyo gihe, Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Muyango.

kiganza cya Muyango nyuma yo kwambika impeta Kimenyi amusaba kumubera umugore

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw