Umugabo yishwe n’isake ye mu mirwano y’inkoko none izajyanywa mu rukiko

Isake yari yarambitswe icyuma ngo ijye irwana mu mirwano y’isake itemewe n’amategeko, yishe sebuja mu majyepfo y’Ubuhinde.

Mar 1, 2021 - 08:50
 0
Umugabo yishwe n’isake ye mu mirwano y’inkoko none izajyanywa mu rukiko

Nyir’iyi nkoko yamuteye icyo cyuma ahagana mu rukenyerero ubwo yari irimo igerageza guhunga. Uwo mugabo yapfiriye mu nzira ajyanwe ku bitaro azize kubura amaraso.

Polisi ubu irimo gushakisha abandi bantu 15 bagize uruhare mu gutegura icyo gikorwa cy’imirwano y’isake, yabereye mu cyaro cya Lothunur muri leta ya Telangana mu ntangiriro y’iki cyumweru

Polisi yavuze ko iyo nkoko yari irimo gutegurwa ngo ishoke imirwano ubwo yageragezaga guhunga. Nyirayo yagerageje kuyifata ariko akubitwa n’icyo cyuma yambitswe gifite uburebure bwa santimetero 7 (7cm) cyari ku kaguru kayo, ubwo yari arimo agundagurana nayo.

Abantu bari bari muri icyo gikorwa cyo kurwanisha isake baregwa kwica umuntu, gukina imikino y’amahirwe itemewe n’amategeko ndetse no gutegura imirwano y’isake, nkuko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza.

Umupolisi B Jeevan ukorera aho byabereye yavuze ko iyo sake izajyanwa mu rukiko nk’ikimenyetso mu gihe kiri imbere, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Indian Express.

Imirwano y’isake yaciwe n’amategeko y’Ubuhinde mu mwaka wa 1960, ariko muri rusange iracyabaho mu turere tw’icyaro nk’aho muri leta ya Telangana, aho myinshi ikorwa mu gihe cy’iserukiramuco ry’abo mu bwoko bw’aba Hindu rizwi nka Sankranti.

Ubu si bwo bwa mbere nyir’isake imwishe mu Buhinde. Mu mwaka ushize, umugabo wo muri leta ya Andhra Pradesh yarapfuye nyuma yuko akubiswe mu ijosi n’urwembe rwari rushumitse ku isake ye.

Nkuko CNN yabitangaje icyo gihe, nyir’iyo sake yari ayijyanye mu mirwano ubwo ibyo byabaga.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175