Umukobwa w’imyaka 19 yakoze ubukwe n'umusaza urengeje imyaka 50 -Amafoto

Ubonye Ciru Njuguna na Greg Twin ku nshuro yambere, ukabona uburyo bafatanye agatoki ku kandi, uko basomana bari kumwe ntabwo ushobora kwiyumvisha ko ari umugabo n’umugore ahubwo ushobora guhita ukekako ari umwana na Se.

Mar 1, 2021 - 09:04
 0
Umukobwa w’imyaka 19 yakoze ubukwe n'umusaza urengeje imyaka 50 -Amafoto

Twin ni umusaza ukomoka mugihugu cy’Ubudage, ubu afite imyaka 61 y’amavuko, aruta ababyeyi ba Ciru bombi bakoze ubukwe uyu mukobwa afite imyaka 19.

Uyu mukobwa iyo muganiriye akubwirako urukundo rurushaho kuryoha iyo areba uyu mugabo we mu maso ndetse ahamyako imyaka idafite ubusobanuro kubashakanye.

Ciru Njuguna na Greg Twin bakundanye umwaka umwe, bakora ubukwe muri 2012 ubwo ubwo uyu mukobwa yuzuzaga imyaka 19.

Bombi bahuriye kuri Facebook.

Ciru avuga ko amezi menshi mbere yo guhura na Greg, yari yarababajwe n’urukundo kuko ngo yari amaze gukundana n’abahungu babiri bose bamubeshya urukundo ngo nubwo yari muto byaramushenguye cyane.

Uyu mukobwa avugako yahuye n’uyu mugabo mugihe yari akeneye guhura n’umukunzi uri kumurongo.

Nyuma yo kugirana ibiganiro byimbitse ku mbuga nkoranyambaga kuko ngo bahujwe na facebook Greg yaje gutumira Ciru ngo bahure basangire agakawa.

Agira ati: “Nari mfite imyaka 19 igihe twahuraga, ku ruhande rwanjye sinari narigeze mvugana n’umugabo wari ushaje cyane, usibye abaturage bo mu gace kanjye.”

Ciru agira ati: “Igihe nagiye kumusanganira icyo gihe nanjye sinari mfite umugambi wo gushaka uwo tuzabana cyangwa umugabo twahuye nk’inshuti.”

Ciru avuga ko yari ategereje kwinjira muri kaminuza nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye igihe bahuraga.

Greg yashakaga gusa inshuti yo gukora imibonano mpuzabitsina kurubuga rwa Facebook haje kuvamo urukundo.

Uyu mukobwa Ati “Ariko ikibabaza cyane ni uko abantu benshi bibaza uburyo umukobwa w’imyaka 19 yemeye guhura n’umugabo urengeje imyaka 50. Yaba yarashakaga iki niba atari indaya?”

“Igisubizo ni uko hagati yanjye na Greg nta muntu n’umwe wari ufite gahunda yo gushyingirwa cyangwa gukunda uretse ubucuti kandi hari n’ibindi byinshi twaganiriyeho mu nama yacu ya mbere, urugero nk’akazi ke, ibyerekeye ubuzima bwanjye n’ibindi.”

Uyu mukobwa ukomoka muri Kenya avugako icyatumye yemera kubana n’uyu mugabo ari uko yari yamaze kumenya ko atwite inda yari yatewe n’umunyeshuri biganaga, ibi ngo nibyo byatumye yemera gukundana n’uyu mugabo w’umuzungu kuko ngo yabonaga atazakomeza amashuri aho yagombaga gukomeza kaminuza muri Uganda.

Muri Gashyantare 2020, Greg yahisemo kugurisha ibyo yari atunze byose mu gihugu cye, mu Budage, maze yimukira muri Kenya kugira ngo abane neza n’uyu mugore, ubu ni naho batuye.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175