USA: Imbwa ya Perezida Biden yarumye umuntu wa kabiri mu gihe kitageze ku kwezi

Major, imbwa ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yatangiye kwitabwaho byihariye n’abaganga b’amatungo nyuma yo kuruma undi muntu.

Mar 31, 2021 - 08:47
 0
USA: Imbwa ya Perezida Biden yarumye umuntu wa kabiri mu gihe kitageze ku kwezi

CNN yatangaje ko kuri uyu wa Mbere ku gicamunsi aribwo iyo mbwa yarumye umwe mu bakozi b’ikigo kigenzura ibyiza nyaburanga muri Amerika, imurumira mu busitani bw’ibiro bya Perezida, White House.

Uwo mukozi imbwa yamurumye ari mu kazi, biba ngombwa ko abaganga bamwitaho byihariye.

Ushinzwe kuvugira umugore wa Joe Biden mu itangazamakuru, Michael LaRosa yabwiye CNN ko Major ikiri kumenyera muri White House ariyo mpamvu yasagariye uwo mukozi.

Imbwa ya Biden ifite imyaka itatu, umuryango wa Biden wayihawe mu 2018. White House yatangaje ko mu byumweru bibiri bishize yari yahawe imyitozo.

Tariki 8 Werurwe nabwo iyo mbwa yari yarumye umwe mu bakozi b’urwego rw’iperereza muri White House, biba ngombwa ko ajya kwitabwaho n’abaganga.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175