Ntibisanzwe: umukobwa yamaze imyaka itatu ava ibyuya bisa n'amaraso

Umukobwa ukiri muto yoherejwe mu bitaro byo mu butariyani kwivurizayo indwara yo kubira ibyuya bisa n'amaraso mu gihe yabaga akoze imirimo ituma azana icyunzwe.

Feb 21, 2022 - 16:30
Feb 21, 2022 - 16:34
 0
Ntibisanzwe: umukobwa yamaze imyaka itatu ava ibyuya bisa n'amaraso
Umukobwa ubana n'uburwayi bwo kuva ibyuya bisa n'amaraso

Umukobwa w'imyaka 21 y'amavuko yoherejwe mu bitaro bikomeye byo mu Gihugu cy'Ubutariyani, nyuma y'uko ikibazo yari amaranye imyaka itatu cyo kubira icyuya cy'amaraso, gikomeje gufata indi ntera.

Uyu murwayi utaratangajwe izina, ikibazo cyo kubira icyuya cy'amaraso ngo nta mpamvu igaragara yagiteye, kandi ngo nta n'ibikomere cyangwa udusebe duto tugaragara ahaturuka icyuya nk'uko byatangajwe n'abaganga babiri bamwitagaho mu mwaka wa 2017, ari bo : Roberto Maglie na Marzia Caproni.

Uyu mukobwa abira iki cyuya cy'amaraso aryamye, cyangwa arimo gukora imirimo imusaba gukoresha ingugu. Icyi cyuya iyo kije kimara igihe kingana n'iminota itanu, ubundi kikongera kigasubirayo.

Uyu mukobwa usibye iki kibazo k'iki cyuya cye, abaganga banatangaje ko uyu mukobwa afite n'ibimenyetso by'agahinda gakabije. Bivugwa ko yatewe no kuba mu bwigunge, kuko nyuma yo kubona ikibazo afite yahise yishyira mu kato.

Chekhov Journalist ✅