Urukundo rutangaje!Bemeye kwizirikanaho amapingu mu gihe cy'amezi atatu mu gushaka kuvugwa ku mbugankoranyambaga

Umusore witwa Alexander n’umukunzi we Viktoria bo muri Ukraine bafashe icyemezo cyo kubaho bambaye amapingu amwe ku maboko yabo mu gihe cy’amezi atatu bashaka gusuzuma urukundo rwabo no kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga. Mu rukundo habamo byinshi, aho abakundana usanga iteka bagirana amasezerano yo kubana akaramata. N’ubwo baba batarabyemeza imbere y’amategeko cyangwa se mu idini ku ba byemera ntibabura kwizezanya ibitangaza.

Mar 1, 2021 - 09:19
Mar 1, 2021 - 09:20
 0
Urukundo rutangaje!Bemeye kwizirikanaho amapingu mu gihe cy'amezi atatu mu gushaka kuvugwa ku mbugankoranyambaga

Abakundana iteka bagira igihe cyo kurambagizanya aho buri wese aba ashaka kwiga ku mico ya mugenzi we n’ubwo bigoye kumenya umuntu uwo ari we aka ya mvugo igira iti umuntu ni mugari.

Uko biri kose ariko muri icyo gihe cyo kurambagizanya habonekamo byinshi ndetse buri wese agafata icyemezo cyo kwemera umubano wa bombi amaze kubona ko azabasha kubana n’umukunzi we.

Kuri Alexander na Viktoria nabo ni uko byagenze uretse ko babikoze mu buryo bwihariye ariko bwatangaje benshi. Va kuri ba bandi babwirana ngo nzakwizirikaho, aho uzagwa niho nzagwa nyamara iryo sezerano ntibabashe kuririnda.

7sur7 dukesha iyi nkuru yatangaje ko Alexander n’umukunzi we biyemeje kubana hafi mu gihe cy’amezi atatu kandi bazirikiranye iminyururu ku maboko mbese umwe aziritse kuri mugenzi we, birumvikana bagenda intambwe ku yindi, basenyera umugozi umwe kandi bahuza icyerekezo. Iki cyemezo bagifashe ku munsi w’abakundana ku wa 14 Gashyantare uyu mwaka.

Kuba hamwe kwabo bivuze gusangira byose, mbese akabisi n’agahiye. Uretse kugaragaza ko urukundo rwabo rushobora kwihanganira byose ariko bizeye ko bazavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Biteganyijwe ko gahunda bihaye yo kwizirikanaho izasozwa ku wa 14 Gicurasi 2021 kuko bayihaye ku wa 14 Gashyantare 2021. Uyu mukobwa w’umutima ukomeye Viktoria  yemeje ko uyu munyururu wamukomerekeje ku kaboko kandi ko bikomeje kuba bibi byakoma mu nkokora umugambi wabo kuko wahita uhagarara

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175