Ashobora guhera ku cyapa??

Umubyeyi yamamaje umukobwa we ku cyapa cyo ku muhanda mu rwego rwo kumushakira umukunzi.

Jan 9, 2022 - 07:04
Jan 9, 2022 - 07:21
 0
Ashobora guhera ku cyapa??

Mu Rwanda, abakobwa bamwe na bamwe bavuze ko uyu mwaka wa 2022, ni umwaka wo kwihoma ku abasore gusa icyagaragaye n'uko atari mu rwanda gusa.

Bamwe babonye ko hari abakobwa ndetse n'abasore bifuza abakunzi, bashyizeho website zihuza abasore n'abakobwa kugira ngo barambagizanye.

Beth Davis  umubyeyi w’imyaka 61 y’amavuko abonye ko izo website zitari guhita zitanga umusaruro yakodesheje icyapa mu mujyi wa New York, ahazwi nka Times Square muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse kuri iki cyapa ashyiraho ifoto y’umukobwa we Molly Davis anayiherecyesha amagambo akurura abantu bifuza kurambagiza umukobwa we.

Uyu mubyeyi yarwaye kanseri y'ibere iza gufata n'amagufa, yavuze ko ashobora kwitaba Imana ngo ariko ntago ashaka gusiga umukobwa we atarashaka umugabo.

Uyu mukobwa na we yavuze ko ibyo umubyeyi we yakoze bizatuma abona abasore benshi bifuza kumurambagiza akazahitamo umwe bakomezanya.

Kuri ubu abantu batangiye kwibaza ko ashobora guhera ku cyapa kubera bamwe bashobora kujya bakeka ko yabonye umukunzi kandi ataramubona.

Siga igitekerezo "ese azahera ku cyapa?" 

Chekhov Journalist ✅