Kitoko nyuma yo gusoza amashuri agarutse mumuziki

kitoko wasoje amasomo ye mu Bwongereza muri iyi weekend yasezeranyije abafana be ko agiye kugaruka mumuziki.

Jan 31, 2022 - 22:48
 0
Kitoko nyuma yo gusoza amashuri agarutse mumuziki

hashize igihe kitari gito uyu muhanzi yimukiye mu Bwongereza ubwo yaragiye gukomeza amashuri ye, akaba ari nabwo amuziki we wagabanukiye igihe kiza kugera arawureka burundu. ubwo yagendaga abantu bose batangiye kuvuga ko atazagaruka nkabandi bahanzi bose bajya hanze y'uRwanda.

uyu muhanzi uzwi cyane mundirimbo nka "gahoro" yahise atangaza ko we atameze nkabandi ko ikimujyanye ari ukwiga akarangiza amasomo ye,ariko rimwe na rimwe yirengagije ko arikwiga yasohoraga indimbo ndetse agafatanya nabandi banzi. ageze mumahanga yatangaje ko nubwo agiye kwiga izina rye ridasibwe mubanzi nyarwanda, ibi yabitangaje ubwo ubwamamare bwe bwatangiraga kugabanuka.

uru rugendo rwe yarutangiye muri 2013 Mutarama kuya 28 muri kaminuza yitwa london south bank ubwo yasozaga icyiciro cya mbere cya kaminuza mubijyanye na polotiki, yatangajeko bitari byoroshye, ati " nibyo koko! urugendo rwa metero ijana rutangirwa n'itambwe imwe gusa, yego! byabaye. ndashima Imana, umuryango wanje, inshuti zanje, abarimu, ndetse nundi wese wamfashije muri uru rugendo" ibi yabishyize kurubuga rwe rwa instagram.

kitoko kandi yanatangaje ko yamaze kwiyandikisha muri kaminuza ya London Metropolitan University mucyiciro cya kabiri, mubyitwa peace conflict management and diplomacy. yavuzeko bitari byoroshye ubwo yigaga icyiciro cya mbere kuko ibibazo ntibibura cyaneko na covid 19 yaje yenda gusoza, aba ahagaritse kwiga.

ubwo yarari kwishimira gusoza icyiciro cyambere yavuzeko atirenganije ko yabonye ubufasha bwabafana be muri uru rugendo kandi akaba abasezeranya indirimbo vuba aha ati " kwihangana kwanyu ndetse n'amasengesho byanyu ntacyo nabinganya, mwarakoze mwese bavandimwe" ibi yabishyize kunkuta ze ubwo yasozaga muri iyi weekend.

uyu muhanzi yasezeranyije abafana be kubaha umuziki.

Uwineza Assila Study in university of Rwanda, Huye campus in journalism and communication. I am journalist and writer.