Wagira ngo ni impanga! Frida Kajara yavuze ikintu gitangaje ku mwana we

Umukinnyikazi wa filime, Frida Kajara wo muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania yavuze ko yasangiye umugabo n'umukobwa we Paula Kajara.

May 23, 2023 - 11:13
May 23, 2023 - 11:16
 0
Wagira ngo ni impanga! Frida Kajara yavuze ikintu gitangaje ku mwana we
Uwo uhagaze ni Frida Kajara, uwicaye imbere ye ni umukobwa we Paula Kajara, (photo; Internet)

Hari hashize igihe umukinnyikazi wa filime karundura mu gihugu cya Tanzania, Frida Kajara ahishuye ko we n'umukobwa we bagiye gutangira ikiganiro mbarankuru bise "Behind The Gram" kigomba guhishura byinshi mu byo bombi baciyemo. Icya mbere cyaratambutse maze Frida Kajara ahishura ko aterwa ipfunwe no kuba yarasangiye umugabo n'umukobwa we Paula Kajara.

Ibi Frida Kajara yabihishuriye muri "Behind The Gram" avuga ko yakoze amakosa yo gusangira umugabo n'umukobwa we yibyariye, Paula Kajara. Yirinze guhishura uwo ari we.

Kajara watandukanye na Harmonize mu mpera z'umwaka ushize, ubu akaba ari kuvugwa mu rukundo n'umwe mu bayobozi bo muri Kenya, yatangaje ko atarimo gutanga urugero rwiza ku mukobwa we kuko ngo yagiye yijandika mu mafuti ashobora kugiraho ingaruka zikomeye ku mukobwa we.

Uyu mukobwa Paula na we atigisa imyidagaduro ya Tanzania, ntasiba kuvugwa mu rukundo n'ibyamamare bikomeye muri icyo gihugu. Umwaka ushize yatandukanye na Rayvanny, ubu akaba ari mu rukundo n'undi muhanzi ufite akazoza mu muziki wa Tanzania, Marioo.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.