Angélique Muregwa yatangije ibikorwa byita ku abakeneye ubufasha-Video

Umuryango Muregwa Foundation Angel ugamije gukora ubuvugizi ku bantu babayeho mu bukene, abafite impano babuze gisunika ndetse no gukorera ubuvugizi abari mu kaga.

Apr 18, 2021 - 13:43
Apr 19, 2021 - 09:20
 0
Angélique Muregwa yatangije ibikorwa byita ku abakeneye ubufasha-Video
Angélique Muregwa yatangije ibikorwa byita ku abakeneye ubufasha-Video
Angélique Muregwa yatangije ibikorwa byita ku abakeneye ubufasha-Video
Angélique Muregwa yatangije ibikorwa byita ku abakeneye ubufasha-Video
Angélique Muregwa yatangije ibikorwa byita ku abakeneye ubufasha-Video

Mu kiganiro yahaye TheFacts.rw Angélique Muregwa, utuye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika muri Leta ya Colorado yasobanuye ko afite umutima w'impuhwe wo gufasha ababayeho nabi. Ati:''Nigeze kubaho nkuko babayeho, ubwo nari muto nabayeho nabi rero byatumye numva hari icyo nafasha ababayeho mu buzima bubi''. Yakomeje avuga ko mu gihe ufite ubushobozi uba ukwiriye gufasha abakennye n'ababuze ubuvugizi.


Angélique Muregwa avuga ko afite gahunda yo gufasha abantu benshi by'umwihariko abana bato. Ikindi kandi avuga ko yifuza kubera abandi urugero noneho ibikorwa bye bikazaba akarorero/ikitegererezo ku bazifuza kugera ikirenge mu cye. Ati:''Nifuza gufasha abana bato kugera ku nzozi zabo kandi birashoboka''.

Muregwa Angélique yatangije umuryango (NGO) ufasha abatishoboye witwa Muregwa Foundation Angel

Ibikorwa bye binyura kuri YouTube yafunguye


Afite shene ya YouTube yitwa''Umugisha Tv'' ikorera mu Rwanda mu karere ka Rubavu. Ibiganiro bitambukaho rero ni abantu baba batishoboye akorera ubuvugizi, hari abafite ibikorwa baraganirizwa bityo abadafite ubuvugizi bakabukorerwa mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.
Afite kandi shene yitwa''Ku Gasaka Web Tv'' ikorera i Burundi i Ngozi. Iyi shene iganiriza abatishoboye noneho bagafashwa, imibereho yabo igahinduka.


Niba ukeneye gutera inkunga ibikorwa bya Muregwa Foundation Angel wabandikira kuri AngeliqueMu86@gmail.com, wabahamagara kuri: 2577840630//+250786341459.

Reba ibiganiro bitambuka kuri YouTube ye yitwa''Ku Gasaka Web Tv'

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175