PUTIN atanze agahenge mu ntambara Zelenskyy arakagarama

Ku munsi wa 317 mu ntambara ya Ukraine n'u Burusiya, u Burusiya bwatanze agahenge k'imirwano mu gihe Ukraine yabateye utwatsi

Jan 6, 2023 - 21:55
Jan 7, 2023 - 08:59
 2
PUTIN atanze agahenge mu ntambara Zelenskyy arakagarama

Bikomeje gufata intera mu ntambara ikomeje guhuza u Burusiya na Ukraine yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022,itangijwe n'igihugu cy'u Burusiya.

Mu mpera z'umwaka twasoje wa 2022,impande zose zigambye ibitero bikomeye cyane byasenye byinshi kandi byangiza byinshi.

Ku ruhande rw'igisiriakre cya Vuldmir Putin,ku munsi wa Noheli cyarijije amarira menshyi Abanya-Ukraine kuko cyasutse ibisasu biremeye ku migi myinshi ya Ukraine bituma bongera gutakaza ubushobozi bwo kubona ibikomoka ku ngufu nk'amazi n'amashanyarazi nk'uko bamaze kubimenyera.

Gusa mu gihe Abarusiya bari bagisangira ka shapanye kibyo bari bakoreye Perezida wa Ukraine Volodymyr  Zelenskyy ,nawe ku munsi wo gutangira umwaka tariki ya mbere Mutarama 2023,nawe yahise abamenesha shapanye kuko yagabye igitego gihitina abasirikare 86 nk'uko bitangazwa n'igisirukare cy'u Burusiya gusa Ukraine yo ivuga ko yahitanye abarenga 400.

U Burusiya bwatanze agahenge ku rugamba 

Bitewe nuko ibice biri kuberamo intambara muri Ukraine, abaturage benshi basengera mu idini ry'Aba-Orthodox umuyobozi w'Aba-Orthodox yasabye ko habaho agahenge k'imirwano kugira ngo abaturage bizihize Noheli yabo iba tariki ya 7 Mutarama.

Zelenskyy yanze agahenge kasabwe na PUTIN 

Abantu basengera mu idini ry'Aba-Orthodox ryiganje mu Burusiya, biciye kuri Patriarch  wa Moscow Kirill akaba yasabye Perezida Vuldmir Putin gutanga agahenge k'imirwano kugira ngo abaturage bizihize Noheli.

Patriarch wa Moscow Kirill wasabye agahenge

Perezida w'u Burusiya nawe ntiyatinze ku mwemerera kuba ahagaritse imirwano mu gihe cy'amasaha 36 nta gikorwa na kimwe cya gisirikare kiri gukorwa. Ibyo kandi yahise anabisaba Leta ya Kyiv.

Kuruhande rwa Ukraine biciye kuri Perezida wabo Volodymyr Zelenskyy yanze agahenge kari gatanzwe n'Abarusiya.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yagize ati" turajya kwishimira Noheli hejuru y'ababyeyi bacu inshuti n'abavandimwe bamaze kwicirwa muri iyi ntambara, ntago duhagarika imirwano."

Ibihugu byahise byemerera intwaro Ukraine hakimara gutangazwa agahenge

Nyuma y'uko Vuldmir Putin atangaje agahenge k'amasaha 36 kuva uyu munsi tariki ya Gatandatu Mutarama 2023 i saa 12h00 za Moscow kugera kuri tariki ya Karindwi Mutarama 2023 I saa sita z'ijoro, ari ko Ukraine ikabigarama, byahise bihindura isura.

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi bikimara kumva ko Putin atanze agahenge k'imirwano , byahise bitangaza  ko bigiye guha Ukraine intwaro nshya zo guhangana n'u Burusiya kuko u Burusiya ari amayeri bazanye.

Mu itangazo rihuriweho n'ibihugu byombi ni ukuvuga u Budage na Leta zunze ubumwe z'Amerika zatangaje ko zigiye guha ibifaru karahabutaka Ukraine byo guhangana n'u Burusiya.

Ibifaru bigiye gutangwa n'u Budage n'Amerika 

Ibi bikaba ari ibifaru byo ku rwego rwohejuru cyane bikaba ndetse bifite n'ikoranabuhanga rihanitse kuko byarwanira ahariho hose ku butaka, ikindi kandi ibi bifari bikaba bishinze no guhiga ibindi bifaru ku rugamba.

Ku munsi wo ku wa Gatatu kandi nibwo Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron nawe yari yatangaje ko igihugu cye cyahaye intwaro nshya Ukraine. Kuri ubu Ukraine iri kubyinira kurukoma kuko ikomeje kubona inkunga iri guturuka mu Burengerazuba bw'isi nk'uko bahora bayaka.

Byifashe bite ku mirongo y'urugamba muri Ukraine ?

Mu buryo bugoranye cyane kubera ubutita bw'amasimbi ari ku mirongo y'urugamba kuri uyu munsi twabashije kwinjira ku mirongo y'imbere kurugamba kuri uyu munsi wa 317 mu gace ka  Donbass.

Muri aka gace ka Donbass kuri ubu ingabo za Ukraine zanze gutanga agahenge k'imirwano ahubwo zikaba zikomeje gusuka ibisasu biremeye ku ngabo z'u Burusiya.

PUTIN na Zelenskyy bakomeje gushwanyaguzanya

Nk'uko turi kubikesha ikinyamakuru Bomb today kimwe mu binyamakuru bifite imboni zikomeye kuri uru rugamba,cyatangaje ko ingabo za Ukraine zigifite murare zibyo zakoreye Abarusiya ku munsi wo gutangira umwaka mushya none bakaba bakomeje gusuka ibisasu ubudahagarara ku ngabo z'Abarusiya nyuma y'uko hasabwe agahenge.

Gusa nubwo ingabo za Ukraine zikomeje gusuka ibisasu ku ngabo z'Abarusiya ari ko nk'uko n'ibinyamakuru biri kumirongo y'urugamba biremezwa ko Abarusiya bari kubasha kubyitwaramo neza,bagasubiza inyuma ibitero by'Abanya-Ukraine.

Beralus  n'u Burusiya bongeye gutitiza Uburengerazuba bw'isi

Nyuma y'uko ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi bikomeje kurundira intwaro Ukraine, igihugu cya Beralus giherereye mu majyaruguru ya Ukraine cyatangiye imyitozo karahabutaka n'ingabo z'u Burusiya.

Nk'uko turi kubikesha ikinyamakuru Beralus Partisan cyatangaje ko Gariyamoshi yuzuye abasirikare ibihumbi b'u Burusiya bambutse umupaka w'u Burusiya na Beralus bagiye gutangira imyitozo rurangiza.

Nk'uko tubikesha iki kinyamakuru, imbunda za rutura zigera ku ijana ndetse n'Abasirikare barenga ibihumbi 9000 biravugwa ko ari bo bagiye gutangirana imyitozo n'ingabo za Beralus,bakaba kandi bari bafite n'ibindi bikoresho bya gisirikare bikaze cyane harimo nk'imodoka za Burende zigera kuri 40.

Intwaro zavuye Moscow zigiye mu myitozo muri Beralus 

Iyi myitozo ikaba yahabuye ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi bakeka ko Beralus yakifatanya n'u Burusiya mu ntambara ya Ukraine.

Kurundi ruhande igihugu cya Ukraine nacyo kiri gutinya ko ingabo za Beralus zafatanya n'ingabo z'u Burusiya bakagaba ibitero bahereye mu majyaruguru ya Ukraine.

Ese nyuma y'uko Leta ya Kyiv yanze agahenge k'imirwano k'imirwano biraza kugenda gute ? Reka dutegereze turebe aho byerekeza.

IVOMO: Ikinyamakuru The Independent

               Ikinyamakuru Beralus Partisan

               Ikinyamakuru Bomb today

               Ikinyamakuru sky News