Ibiciro bya Gaz byahanantuwe

Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’ubusesenguzi yakoze ku biciro bya gaz yifashishwa mu guteka byazamutse cyane ndestse abantu bamwe na bamwe batangira gusaba ubuvugizi Guvernoma yashyize hanze ibiciro bishya bya gaz.

Dec 14, 2021 - 17:40
Dec 14, 2021 - 17:42
 0
Ibiciro bya Gaz byahanantuwe

Niyigena Geovanis

Ibi bibaye nyuma y'uko Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwari ruherutse gutangaza ko rugiye kugirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bigamije gukemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bya gaz.

 

Mu ntangiriro z’Ukuboza Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko Leta iri gukurikirana ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro bya gaz, ndetse yizeza ko mu minsi 10 igisubizo kizaba cyabonetse. Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2021, hatangajwe ibiciro bishya bizajya bikoreshwa mu bucuruzi bwa gaz.

 

Guhera ku wa Gatatu icupa rya Gaz rya 3Kg rizajya rigurishwa 3 780Frw, irya 6Kg rigurishwe 7 560 Frw, irya 12Kg ryo rizajya rigurishwa 15 120 Frw, irya 15Kg ryashyizwe kuri 18 900 Frw, irya 20Kg rishyirwa ku 25 200 Frw, mu gihe irya 50Kg rizajya rigurishwa 63 000 Frw. Ibi biciro bishya byagenwe hashingiwe ku giciro fatizo cya 1 260 Frw ku kilo. Iki giciro gishya kizajya gikurikizwa mu gihugu hose. Umuyobozi mukuru wa RURA, Ernest Nsabimana yabwiye RBA ko uyu mwanzuro wafashwe mu gihe hari hashize iminsi igiciro cya gaz kizamutse.

 

Ati “Igiciro kimaze igihe kizamuka cyane ku buryo iyo urebye kugeza uyu munsi mu gihugu hose wasangaga n’ibiciro bigiye bitandukanye cyane, urebye wasangaga ikilo kiri ku mafaranga 1500 Frw hari aho ushobora kugera nka Nyagatare ugasanga kiri ku mafaranga 1600Frw cyangwa wajya Rusizi ugasanga kiri ku mafaranga 1650Frw. Urumva hari n’aho byageraga umuntu akishyiriraho igiciro yishakiye.”

 

Yakomeje avuga ko iki giciro gishya cyagenwe nyuma y’ibiganiro by’inzego zitandukanye ndetse n’ubushakashatsi bwakozwe ku isoko.

 

Hashingiwe ku mpuzandego y’igiciro cya 1500 Frw iyi gaz yari isanzwe igurishwaho mu gihugu, izi mpinduka mu giciro zivuze ko gaz ya 3 Kg yagabanutseho 720 Frw, kuri 6Kg havuyeho 1 440 Frw, ku icupa rya 12kg havuyeho 2280 Frw, kuri 15 Kg havaho 3 600 Frw, ku bilo 20 havaho 4800 Frw

.

Ibiciro bya gas byagabanutse nyuma yigihe kirekire ibiciro byarazamutse bidasanzwe

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175