UGANDA: Umunyepolitike Bobi Wine arashinja Perezida Museveni kumufata bugwate

Umunyepolitike wahoze ari umuhanzi Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine , igishyika ni cyose nyuma yuko urugo rwe rugoswe n'igisirikare cya Uganda kizwi nka UPDF cya perezida Yoweri kaguta Museveni.

Dec 14, 2021 - 19:56
Dec 14, 2021 - 21:05
 0
UGANDA: Umunyepolitike Bobi Wine arashinja   Perezida Museveni kumufata bugwate

UMWANDITSI: Niyigena Geovanis

Icyamamare mu muziki wa uganda  Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko abasirikare n'igipolisi cya uganda cyafunze inzira yerekeza iwe ndetse n'abakozi be bahohotewe baranafungwa. 

Ibi akaba yabitangaje mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, Bobi Wine akaba yashyize amafoto menshi kuri konti ye ya Twitter agaragaza abasirikare n'abapolisi bagose urugo rwe, batambitse ibyuma mu muhanda bituma nta kinyabiziga gitambuka.

NTV  yatangaje ko abasirikare n'abapolisi bakomeje kwisukiranya ku rugo rwa Bobi wine ruherereye mu  Magere muri Uganda, kandi ari na benshi. Uyu muhanzi kandi washyize imbere politiki avuga ko ntamuntu wemerewe kuva cyangwa kuza iwe kuko umuhanda ugana iwe bawushyizemo abasirikare n'abapolice babuza buri muntu kwinjira cyangwa gusohoka.


Bobi Wine wiyamamarije kuba Perezida wa Uganda, avuga ko ibi byabaye ubwo yiteguraga gukorera urugendo mu Ntara ya Kayunga. Akavuga ko Police n’abasirikare batangiye kugota urugo rwe mu ijoro ‘bimeze nk’aho bashaka kumbuza kugenda’. Ngo baba badashaka ko akora urwo ruzinduko yarafite rwo muntara ya Kayunga. 

Nyuma yicyo gikorwa yise ko kigayitse Bobi Wine yagannye iya twitter maze  atunga intoki perezida Museveni wa Uganda usubiriye ubugira kenshi amufungira mu rugo iwe.


Ati"Umunyagitugu Museveni nta soni agira , yamfungiye mu rugo arangije akoresha imisoro y'abaturage  mu kugura no gutegera abantu ngo bajye kumureba muri Kayunga. Iyi niyo mpamvu tutazava ku izima kugeza ubugande bubohotse icyo akunzwe kwita ingoma y'igitugu "

Danny RUREMA PR at Urban Journalists Association [UJA] ◼️Social Media Manager/Writer & Presenter at The Choice Live / ISIBO TV ◼️MC ◼️News /Entertainment /Content Creator ◼️Voice-Over Commercials Specialist