Audace umaze gukora ibikorwa byinshi mu muziki yashyize hanze indirimbo nshya-videwo

Dec 2, 2021 - 10:48
 0
Audace umaze gukora ibikorwa byinshi mu muziki yashyize hanze indirimbo nshya-videwo

Audace ukorera umuziki we muri Canada yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Arrete yakoreye muri country records. Ikaba yarakozwe n’umwe mu ba producer bamaze gukora ibikorwa byinshi uzwi nka Element ( eleeeeh).

 Amashusho yakozwe na 2 Saint umwe mu batunganya amashusho bakorera muri goup bise Big Team. Ni indirimbo y’urukundo doreko arinazo uyu musore yibandaho cyane  kuko mu gihe kingana n’amezi abiri ashize yari yasohoye iyitwa Uwambere  mbere y'aho gato yari yakoze iyitwa Intambwe.

Audace yifuza kugeza muzika nyarwanda i mahanga

 Mugihe gito amaze mu muziki afite ibikorwa byinshi byivugira nubwo avugako umuziki yawutangiye kera ahubwo agahura n’inzitizi z’ishuri ntabone uko awukora. Ubu mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa amaze agarutse mu muziki kuwukora nk’umwuga amaze gukora indirimbo zigera kuri eshanu (5) kandi zose zifite amashusho harimo nkiyo yise Freestyle yakoranye na mugenziwe B-Threy uzwi cyane mu njyana ya Trap. Izindi zose zikaba ari ize wenyine.

Audace akorera muzika mu Rwanda atuye muri Canada

 Audace avugako nubwo arikure y’ u Rwanda ariko arukunda ndetse akunda na showbiz yarwo muri rusange. Avugako ubu bimaze koroha bitakiri nka cyera agashimangira ko nawe yiteguye guha abakunzi b’umuziki we umuziki mwiza kandi uhagije kuko ubu ari bimwe mu byo yifuzaga cyera ari kugeraho.

 Mu gusoza yashimiye buri muntu wese wajyiye amufasha yaba abafana cyangwase abanyamakuru n’abandi bose kuko ari iby'agaciro kugira abantu bakumva kandi bagufasha.

 

Reba indirimbo ya Audace

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175