Yogi umaze umwaka umwe gusa aratanga ikizere cyo kuba ikitegererezo mu muziki nyarwanda-Video

Umuhanzi mushya Yogi umaze umwaka umwe gusa yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ya gatatu .

Dec 3, 2021 - 05:50
Dec 3, 2021 - 08:57
 0
Yogi umaze umwaka umwe gusa aratanga ikizere cyo kuba ikitegererezo mu muziki nyarwanda-Video

Umuhanzi mushya Yogi watangiye umuziki ku myaka 18 gusa yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “That” Ikaba iya gatatu ye ku giti cye.

Yogi aganira na thefacts.rw yemeje ko gukora umuziki yabikunze kuva mu bugimbi bwe akiri umubyinnyi mu itsinda ryitwaga G-Guys anaturamburira imvano yo gutangira umuziki we.

Ati” byatangiye ndi umubyinnyi mu 2013 ubwo nari mfite imyaka 13 gusa , nyamara nyuma maze kuzuza imyaka 18 nibwo natangiye kwiyumvamo umwuka wo kuririmba gusa simbihe umwanya kuko nari umubyinnyi. Mu 2020 nibwo nasohoye indirimbo ya mbere “

Akomeza agira ati ”Narindi mu myitozo yo kubyina gutya ndi kubyinana n’umukobwa akajya ambyinira nanjye nkajya mubwira nti mbyinira mbyinira nka bimwe by’abahanzi Nuko umwuka wo kuririmba wanjemo “

Yogi yakomeje atubwira aho yakuye igitekerezo cyo gukora ino ndirimbo nshya yise That”

“ Ino ndirimbo yavuye ku giterekerezo cy’ukuntu  umuhungu  ahura n’umukobwa  akaba yamukunda akamwegera akamusaba urukundo bagakundana”

Yogi abajijwe niba iyi ndirimbo itaba yaraturutse ku byamubayeho yahakanye yivuye inyuma maze atwemerera ko ariwe ubwe wiyandikira indirimbo ze ati “Ibintu umuntu yandika biza bisa nkaho uri kubibona si uko  ibyo umuntu yandika aba yarabinyuzemo gusa wowe ubyiyumvamo

Yogi nk’umwana muto uri gukora imiziki myiza twifuje kumenya aho akura ubushobozi bwo gushora mu muziki atwemeza ko nta handi akura ubushobozi uretse muri we bwite , mu muryango no mu nshuti n’abavandimwe.

umuhanzi Yogi yemeje ko ubushobozi bwo gukora indirimbo abwikuramo rimwe na rimwe inshuti n’umuryango bakamugoboka.(Yogi-Photo).

Indirimbo “That” umuhanzi yogi yashyize hanze ni indirimbo ya gatatu nyuma y’izindi nka “Rules “ na Ollah. Yogi kandi yijeje abanyarwanda ko mu minsi itarambiranye ateganye gushyira hanze ibindi bihangano kandi yizera ko bizabanyura. Mucyo Ibrahim yarangije amashuri yisumbuye akaba afite imyaka 21 y'amavuko.

Reba indirimbo nshya ya Yogi yise “That”.

Danny RUREMA PR at Urban Journalists Association [UJA] ◼️Social Media Manager/Writer & Presenter at The Choice Live / ISIBO TV ◼️MC ◼️News /Entertainment /Content Creator ◼️Voice-Over Commercials Specialist