U Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi wo kurwanya SIDA

U Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA.

Dec 3, 2021 - 13:27
Dec 3, 2021 - 13:56
 0
U Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi wo kurwanya SIDA

Umwanditsi : NIYONTEZE Jean Bosco

Yari  ku nshuro ya 33 hizihijwe umunsi wahariwe kurwanya SIDA ku isi yose. Wijihijwe mu gihe u Rwanda n'Isi yose biri ku rwanya icyorezo cya COVID 19. U Rwanda rwizihirije uyu munsi mu Karere ka Nyagatare.

Uyu mwaka, insanganyamatsiko igira iti:" Dufatanye turandure SIDA"

Dr. Sabin NSANZIMANA umuyobozi w'ikigo k'igihugu cy'ubuzima, RBC, yasabye abantu gukomeza kwirinda icyorezo cya SIDA, nubwo COVID-19 nayo ihangayikishije isi ariko ntitume dusubira inyuma, asaba igitsina gabo kutirara kuko batipimisha ugereranije n'igitsina gore.

Akomeza asaba cyane cyane urubyiruko kudaha akato ababana n'ubu bwandu.

Icyorezo cya SIDA kimaze igihe kigeze ku isi, nkuko  minisitiri w’ubuzima  Dr.Daniel Ngamije yabigarutseho  mu ijambo yageje kubari bitabiriye uyu muhango.

Ati:"Hashize imyaka 40 umurwayi wa 1 abonetse arwaye SIDA,  imyaka 33 twizihiza umunsi wo kurwanya icyorezo cya SIDA".  

SIDA ni kimwe mu byorezo byugarije u Rwanda n'isi yose muri rusange,igihe yari ikigera mu Rwanda, abantu bari bahangayitse cyane ku buryo bumvaga kurwara SIDA bihwanye no gupfa.  

Mu miryango imwe bahaga akato abantu babana nubwo bwandu. Uyu munsi u Rwanda n'isi yose byiyemeje kurwanya burundu iki cyorezo ari nayo mpamvu isi yose yashyizeho uyu munsi mpuzazamahanga wo kurwanya SIDA.

U Rwanda rufite ingamba zitandukanye zo kurwanya SIDA kuko imibare ari myinshi y'abana n'ubwandu ariko bamwe babana nubwo bwandu batabizi,byagaragazwe n'ababifite mu nshingano muri uyu muhango wo kurwanya icyorezo cya SIDA. Byagarutsweho na Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda Dr.Daniel Ngamije ati: " Abanyarwanda  95% bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bazaba bazi uko bahagaze.

Dr.Daniel Ngamije minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yemeje ko urubyiruko rukwiye guhagurukira gufata imiti.(Net-Photo).

Abazaba bamaze kumenyeko babana nubwo bwandu bazaba bafata imiti igabanya ubwandu bwa SIDA,bagezwaho  imiti mu buryo bworoshye ku buryo washaka virusi mu maraso yabo ntuyibone.

Uyu munsi abafata imiti igabanya ubukana ni ibihumbi 200  ariko hari benshi badafata imiti neza cyane cyane mu rubyiruko. Akarere kaza ku isonga mu kutipimisha no gufata imiti mu buryo bukwiye ni urubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare.

Mu bushakashatsi bwakozwe,bugaragaza ko 30% by'abakuze  bafite ubwandu bwa SIDA, 83% babana n'ubwandu butera SIDA, 97% mu babana nubwandu bwa SIDA bari ku miti, 90% kubakoresha imiti neza, ubwandu bwabo buri hasi. 

Danny RUREMA PR at Urban Journalists Association [UJA] ◼️Social Media Manager/Writer & Presenter at The Choice Live / ISIBO TV ◼️MC ◼️News /Entertainment /Content Creator ◼️Voice-Over Commercials Specialist