Amaso y’abanya-Libya bayahanze Umuhungu wa Col Muammar Gaddafi ushaka kusa ikivi cya se akayobora Libya
Umuhungu wa Col Muammar Gaddafi witwa Saif Al-Islam Gaddafi yamaze kwemezwa nk’umwe mu bazahatanira kuyobora Libya mu matora y’umukuru w’igihugu.
Umwanditsi : Niyonteze Jean Bosco
Tariki 24 Ukuboza 2021, mu gihugu cya Libya hateganijwe amatora y'umukuru w'igihugu. Kuri uyu mwanya hiyamamaje abagera kuri 98 nubwo bose batemerewe. Mu bakandida baribangiwe harimo na Saif al-Islam Gaddaf umuhungu wa col Muammar Gaddafi.
Umwanzuro wo kwemera kandidatire ye, ntiwanyuzwe na bose ariko umuhagarariye mu mategeko yatangaje ko abakandida bazatorwa, na Saif al-Islam Gaddafi arimo.
Uyu Gaddafi ukunzwe n’abatari bake, benshi muri bo ni abari bakunze ubuyobozi bwa se bwahiritswe mu mwaka 2011 n’inyeshyamba zari zifatanyije n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.
Saif al-Islam Gaddafi umuhungu wa nyakwigendera Col muammar gaddafi yemerewe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.(Net-Photo).
Nyuma yo kumenya ko kandidatire ye yemewe, bigabije imihanda kubera ibyishimo. Gaddafi yashinjijwe ibyaha by'intambara muri 2015. Ni ibyaha yakoze mu gihe ubutegetse bwa se bwahiritswe bityo akatirwa n'urukiko rw'i Tripoli urwo gupfa adahari.
Mu myaka mike ishize, abantu benshi batekerezaga ko uyu muhungu wa Muammar Gaddafi yazafata ubutegetsi ariko isura ye izakwangizwa no gushigikira urugomo.
Hashije imyaka 10 intwari ya Libya, ndetse ya Afurika Gaddafi yishwe ,kuva iyi intwari yatabaruka, iki gihugu kirangwamo imvururu zitandukanye, iki igihugu uburyo kiyobowemo bugabanijemo ibice 2, i Benghazi mu burasirazuba n'ubundi butegetsi i Tripoli mu burengerazuba, bitewe n'amatora yabaye y’inteko ishinga amategeko .
Aya matora ateganijwe y'umukuru w'igihugu, ntiyitezwemo gukorwa mu mucyo nubwo hari ibihugu bikomeye ku isi ndetse n'umuryango w'abibumye UN bivuga ko uwashaka wese kuyabangamira azafatirwa ibihano bikomeye.