Uwarindaga Donald Trump yamwakijeho igitutu amwishyuza amafaranga yamugurije ngo agure ibiryo

Kevin McKay warindaga Donald Trump yahishuye uko yagurije 130 $ uyu mugabo wamukoreshaga uri no mu bakize ku Isi ariko agategereza kwishyurwa amaso agahera mu kirere.

Apr 5, 2021 - 09:46
 0
Uwarindaga Donald Trump yamwakijeho igitutu amwishyuza amafaranga yamugurije ngo agure ibiryo

Kevin McKay yabaye mu itsinda ryarindaga Donald Trump kugeza mu 2012. Uyu mugabo yavuze ko mu 2008 ubwo yari kumwe n’umukoresha we yamugurije 130$ kugira ngo agure ibiryo muri restaurant ya McDonald ariko ntamwishyure.

Trump ngo yagujije uyu murinzi we ubwo bari ku Kibuga cy’Indege cya Aberdeen muri Ecosse ashakaga kugura amafunguro yo kurya mbere y’uko indege ihaguruka ngo kuko bari bagiye gukora urugendo rurerure.

Ati “Yahagaze kuri restaurant ya McDonald yari hafi aho kugira ngo agure ibiryo yari kwifashisha mu rugendo asubira i New York.”

Kevin McKay yabwiye The Mirror ko nyuma yo kugera kuri iyi restaurant, Trump yisatse agasanga nta mafaranga akoreshwa muri Ecosse afite agahita asaba amusaba kuba amugurije 130$ kugira ngo yishyure.

Iki gihe Donald Trump yemereye Kevin McKay ko azayamwishyura ariko undi arategereza araheba. Ati “Ubwo nari nkimukorera, natekerezaga ko azaza akambwira ati ‘Kevin, aya ni amafaranga yawe nari nkurimo ariko uwo mwanya ntiwigeze ubaho.”

Kevin McKay yavuze ko Donald Trump waje kumwirukana mu 2012 atari umugabo uhagarara ku ijambo rye.

Kevin McKay yabwiye The Mirror ko nyuma yo kugera kuri iyi restaurant, Trump yisatse agasanga nta mafaranga akoreshwa muri Ecosse afite agahita asaba amusaba kuba amugurije 130$ kugira ngo yishyure.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175