Abayobozi b'utugari babiri bafatiwe mu cyuho bari gusoma icupa mu kabari

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari babiri bari mu maboko ya Polisi, nyuma yo gufatirwa mu tubari bahanywera inzoga rwihishwa kandi bitemewe muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Jul 4, 2021 - 07:50
Jul 4, 2021 - 07:52
 0
Abayobozi b'utugari babiri bafatiwe mu cyuho bari gusoma icupa mu kabari

Abafashwe barimo uwitwa Rurangirwa Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga, Umudugudu wa Kigabiro, Umurenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi.

Polisi ikorera muri ako Karere, ubwo yari mu bugenzuzi bwo kureba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, nibwo yatahuye uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari arimo anywa inzoga n’abandi baturage bikingiranye mu Kabari k’uwitwa Cyuzuzo J.Paul w’imyaka 24 y’amavuko na we wafashwe hamwe n’abandi bantu 3 bari kumwe na gitifu ubu bose bakaba bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Bukure.

Nanone kandi ibi bisa n’ibyabereye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Ntarabana Akagari ka Kiyanza Umudugudu wa Nyagisozi, aho Polisi n’inzego bafatanya mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, basanze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyanza witwa Byamungu Martin ari mu kabari k’umuyobozi w’Umudugudu wa Nyagisozi witwa Niyonsaba Vincent w’imyaka 38 na we warimo gucuruza inzoga.

Abaturage bari muri ako kabari bahise biruka ndetse n’umuyobozi w’umudugudu ahita atoroka n’ubu akaba agishakishwa. Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari ka Kiyanza, Byamungu Martin, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi.

Muri iki gihe Covid-19 ikomeje gukaza umurego aho buri muturage wese asabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, hari bamwe bakomeje kubirengaho, bagafatwa na Polisi n’izindi nzego zitandukanye, bari mu bikorwa bishyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga, birimo kutambara agapfukamunwa kandi neza ndetse no kujya mu tubari tutemewe.

CIP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’Abaturage(Community Policing) mu Ntara y’Amajyaruguru, yibutsa ko inzego z’ibanze zifite inshingano zo kugenzura ko aya mabwiriza yubahirizwa.

Aboneraho kunenga abakomeje kugaragara mu bikorwa bidakwiriye nko kujya mu tubari tutemewe bagasangira n’abaturage bashinzwe gukangurira kwirinda ndetse no kugenzura ko byubahirizwa.

Yagize ati: "Umuyobozi akwiye kubera intangarugero abo ayobora. Uwagiye mu kabari katemewe abizi ndetse akanajyanamo n’abo ayobora biragoye ko haboneka umusaruro mwiza mu bukangurambaga turimo bwo kurwanya Covid-19. Ni yo mpamvu aba bayobozi bafashwe, bakaba bakurikiranyweho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse no kutuzuza inshingano bashinzwe".

Yongera ati: "Turasaba inzego z’ibanze nk’urwego rwegereye abaturage kongera imbaraga mu kwegera abaturage bashinzwe muri ibi bihe Covid-19 igaragaza ubukana, tubibutsa ko kuyobora abaturage bazima kandi batekanye ari inshingano zabo bakurikirane bagenzure ko amabwiriza yubahirizwa aho bayobora kandi Polisi irahari yiteguye kubafasha aho bayikeneye, tunasaba abaturage guhindura imyumvire no gukomeza kuduha amakuru y’aho amabwiriza atubahirizwa".

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175