Intambara irarimbanyije! Abanyeshuri batashye bajya gusarura imyaka
Amashuri-yafunzwe-muri-Ethiopia-ngo-abayeshuri-bajye-gusarura-imyaka-843
Ibigo byose by’amashuri yisumbuye, byafunzwe na Leta y’igihugu cya Ethiopia, kugira ngo abanyeshuri bajye gusarura imyaka, yasizwe n’abaturage bagiye ku rugamba. Biteganijweko aya mashuri arafungwa, igihe kingana n’icyumweru.
Ku wa mbere Leta yatangajeko, abanyeshuri basaga miliyoni 2, batagiye ku ishuri kubera intambara imaze igihe muri iki gihugu. Iyi ntanbara ihangayikishije abanyagihugu, ndetse hari ingaruka nyinshi muri iki gihugu, aho hari amashuri asaga 300 yasenywe n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.
Hari imigi imwe imaze gufatwa ariko intambara irakomeje.
Iyi ntambara yatangiriye mu ntara ya Tigray. Ubu ingabo za TPLF, zirigusubizwa inyuma n’ingabo z’igihugu. Izi nyeshamba z’umutwe wa TPLF ntizemerako zirigusubizwa inyuma, ahubwo zitangazako ziri kujya mu tundi tuce.
Abiy Ahmed Minisitiri w'intebe w’iki gihugu cya Ethiopia, avugako hari ingabo zituruka ahantu hatandukanye zifasha inyeshamba zo muri Tigray.
Uyu minisitiri w'intebe, yiyemeje kujya ku rugamba gufatanya n'abandi guhashya izi nyeshamba, ni na we uziyoboye. Agaragaza umwete muri byose byagirira umumaro iki gihugu.
