Beyoncé yanditse amateka yanikira abagabo bibihangange mu muziki

Beyoncé yabashije kwegukana ibehembo bine muri Grammy Awards 2023, ibyo byahise bimuha ubuhangange.

Feb 7, 2023 - 14:05
Feb 7, 2023 - 14:10
 0
Beyoncé yanditse amateka yanikira abagabo bibihangange mu muziki


Mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Gashyantare 2023, nibwo mu nyubako ya Crypto.com Arena ho muri i Los Angeles hakaba muri Leta ya California, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, hatangagwa ibihembo bya Grammy Awards 2023 ku nshuro ya 65. Umuhanzikazi w' Umunyamerikakazi, Beyoncé yegukanagamo ibihembo bine mu icyenda yarahatanyemo, yabifashijwemo na zimwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu ye nshya ya Renaissance. Ibyo byahise bimushyira ku gasongero ku muntu watwaye ibyo bihembo inshuro nyinshi. Ari imbere y' umugabo we Jay- Z, Ye na Dj Khaled.


Kwegukana ibyo bihembo bine byamwongereye ubushongore n'ubukaka. Yahise abyongera ku bindi yarasanganywe, ahita agira ibihembo bya Grammy Awards 32. Ni we muhanzi wa mbere ku Isi wabashije kwegukana ibyi bihembo inshuro nyinshi.


Yahise akuraho agahigo kari kamaze imyaka 27 kadashyigurwa. Umuntu wari waratwaye Grammy Awards nyinshi ni Umunya- hongiriya w' Umwongereza, Georg Solti wari waratwaye Grammy Awards 31, yitabye Imana mu mwaka wa 1997.


Beyoncé w'imyaka 41 ni we wicaye ku ntebe y'imbere mu gutwara ibyo bihembo, agakurikirwa na Georg Solti na Grammys 31, ku mwanya gatatu hari Quincy Jones na 28, ku mwanya wa kane hari Alison Kraus na Chick Korea bombi babitse 27 ku mwanya wa gatanu hari  Pierre Boulez na 26.


Umugabo wa Beyoncé, Jay-Z na Kanye West baza ku mwanya wa 10 na Grammys 24. Abo bose bakomeje gukumbagurika inyuma ye.

Beyoncé n'umugabo we basangiye agahigo ko guhatanira Grammy Awards inshuro zigera kuri 88.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.