Dj Maphorisa yatawe muri yombi
Umuvanzi w'imiziki (dj) akaba n'umucuzi wayo, Dj Maphorisa yatawe muri yombi akurikiranweho gukubita umukunzi we.
Kuri uyu wa 8 Gicurasi nibwo byamenyekanye ko umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki (dj) no kuyicura (producer) uzwi nka Dj Maphorisa wo gihugu cy'Afrika y'Epfo yamaze gutabwa muri yombi ashinjwa gukubita umukunzi we.
Uyu mukunzi we yabwiye itangazamakuru ko Dj Maphorisa wamenyekanye cyane mu kuvanga indirimbo ziri mu njyana y'Amapiano, yamushitse amukura aho bari bari gusangirira amusohora hanze ku rubaraza amufashe mu ijosi, amukubita ishyi n'ingumi mu maso.
Uwabonye ibyo Dj Maphorisa yakoze, yavuze ko byatangiye barwanira telefone ngo umwe muri bo yashatse kunyanganya undi telefone, barayirwanira, Maphorisa ahita amusohora nabi.
Nyuma yo gukora ayo mabara, Polisi yo muri Afrika y'Epfo yahise ita muri yombi Dj Maphorisa, ubu akaba afungiye hamwe ku kicaro cya polisi muri icyo gihugu.