Tanzania: Baba Levo yahishuye impamvu yasebeje Harmonize

Umuhanzi akaba n' umunyamakuru wo mu gihugu cya Tanzania, Baba Levo yafashe iya mbere akwirakwiza amashusho agaragaza Harmonize yabuze abafana mu gitaramo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika mu mpera z'icyumweru gishize. Yasobanuriye itangazamakuru impamvu yabikoze.

May 8, 2023 - 17:31
May 8, 2023 - 17:35
 0
Tanzania: Baba Levo yahishuye impamvu yasebeje Harmonize
Baba Levo yireguye ku byo ashinjwa gusebya Harmonize, (photo; RickMedia)

Kuri uyu wa Mbere, 8 Gicurasi 2023 umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Baba Levo wa Radio Wasafi ikaba radio ya rurangiranwa mu muziki, Diamond Platinumz. Yasangije abantu amashusho magufi agaragaza Harmonize yabuze abafana aho yakoreye igitaramo mu mpera z'icyumweru gishize muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ni ibintu byafashwe nko kumusebya. Baba Levo yavuze ko yabikoze ashaka kwereka abantu uburyo abahanzi bahura n'ibibazo iyo bageze imahanga.

Uyu Baba Levo umenyerewe cyane mu biganiro bitandukanye bitambuka kuri Wasafi fm, yahishuye ko yasangije abantu ariya mashusho abishaka kugira ngo abantu babone uburyo bitoroshye kujya kuririmbira imahanga.

Yagize ati;" Biriya nabikoze mbishaka kugira ngo nereke abantu uburyo abahanzi b'imbere hano mu gihugu (Tanzania) bahura n'ibibazo birimo no kubura abafana aho bagiye gutaramira imahanga."

Ibyo bije bikurikira ibyo mu cyumweru cyabanjirije iki gitambutse, Harmonize yari yakoze agashya igitaramo ke cyitabirwa n'abantu benshi kandi yagikoreye muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika. 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.