Byagenze bite kugira ngo umugore aterwe inda n'undi mugore?

Uko iminsi igenda ni nako isi igenda ihinduka, ibitarakorwaga bigatinyukwa bigakorwa. Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, hari ibyamamarekazi bibiri: Da Brat na Harris Dupart, aba bombi bakaba baherutse kurushinga, bakaba kandi bitegura kwakira umwana. Hagaragaye uburyo bakoresheje kugira ngo Da Brat abashe gusama iyo nda.

May 9, 2023 - 07:31
May 9, 2023 - 07:35
 0
Byagenze bite kugira ngo umugore aterwe inda n'undi mugore?
Da Brat na Dupart baritegura kwakira umwana wabo w'imfura, (photo; People Magazine)

Iminsi yihindutanyije ukundi, ubu umugabo asigaye ashyingiranwa n'undi n'abagore bikaba uko. Ikoranabuhanga ryaratumbagiye basigaye bafashwa no kubyara kandi badahuje ibitsina. Inkuru iri kuvugwa ni uy'umuhanzikazi Da Brat utwitiye undi mugore Harris Dupart baherutse gukorana ubukwe muri Gashyantare 2022. Thefacts.rw yacukumbuye imenya ukuntu babigenje arasama.

Urukundo rw'umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Da Brat w'imyaka 49 na Dupart w'imyaka 41 rwatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2017, babyemeye kumugaragaro muri Werurwe mu mwaka wa 2020. Abi byamamarekazi byarushinze ku wa 02 Gashyantare 2022. Da Brat yitwa umugore naho Dupart yitwa umugabo.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo bahishuye ko Da Brat atwite umwana wabo w'imfura y'umuhungu ndetse batangiye kwitegura kumwakira. Ni ibintu byatangaje bamwe batazi aho umuvuduko w'ikoranabuhanga ugeze. Bibaza ukuntu umugore atwitiye undi mugore kandi ngo nta mugabo baryamanye uretse uwo mugore mugenzi we.

Igitangazamakuru "People Magazine" cyanditse ko bamaze gukora ubukwe bw'agatangaza bifuje ko bakwibaruka umwana nk'ikimenyetso cy'umugabo n'umugore bashyingiranwe.

Bafashe umwanzuro wo kujya ku kigo kibika ndetse kigatanga n'intanga ngabo. Bahitamo iyo batera uwo Da Brat, yarafashe ubu ni umugore utwite.

Ibi kandi Da Brat yabihamirije mu gitaramo yakoreye i Las Vegas cyiswe "Lovers and Friends Festival" mu mpera z' icyumweru gishize aho yagaragaye yambaye umupira udasanzwe ugaragaza inda ye, ashaka kwereka abantu ko atwite.

Da Brat na Jessica "Judy" Harris Dupart baritegura kwibaruka umwana, (photos; People Magazine)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.