Kera kabaye Shaddyboo yerekanwe n'umukunzi we kwa nyirabukwe, byinshi mu byaganiriwe-Amafoto

Ibyabonekaga mu magambo cyangwa amafoto byageze aho biherekezwa n’ibikorwa ndetse mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2023, Shaddyboo yaciye impaka asangiza abamukurikira amashusho ari gusomana n’umusore wamutwaye umutima.

May 9, 2023 - 08:07
May 9, 2023 - 08:31
 0
Kera kabaye Shaddyboo yerekanwe n'umukunzi we kwa nyirabukwe, byinshi mu byaganiriwe-Amafoto
Umuryango wa Manzi wakiranye ubwuzu Shaddyboo, (photo; Internet)

Uyu mugore umaze iminsi ku Mugabane w’u Burayi ku mbuga nkoranyambaga ntasiba kugaragaza ko akumbuye umukunzi we.

Ibyabonekaga mu magambo cyangwa amafoto byageze aho biherekezwa n’ibikorwa ndetse mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2023, Shaddyboo yaciye impaka asangiza abamukurikira amashusho ari gusomana n’umusore wamutwaye umutima.

Shaddyboo kuva yerekeje i Burayi muri Werurwe 2023 yakunze kugaragaza ko akumbuye bikomeye Manzi ajya yita ‘Sugar daddy’.

Kuva muri Werurwe 2022, Shaddyboo yahishuye ko ari mu rukundo n’uyu musore usanzwe utuye muri Kenya.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Shaddyboo yahishuye ko uyu musore bari bamaranye imyaka myinshi ariko badakundana.

Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko bahitamo gutandukana buri wese agaca ukwe mu 2016.

Kuva yatandukana na Meddy Saleh, ntiyongeye gushyira amakuru y’urukundo rwe hanze nubwo hatasibaga kuvugwa no gukekwa abasore batandukanye ko baba bameranye neza.

Mbabazi Shadia umaze kwamamara nka ShaddyBoo yashyize hanze amashusho ari gusomana na Jeannot Manzi bakundana agaragaza ko amukumbuye mu buryo budasanzwe.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366